RWANDA – Abasirikare batatu b’u Rwanda baguye mu gitero (ambush) cyabereye muri Mozambique mu mpera z’icyumweru gishize, nk’uko byemejwe n’umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Lt. Col. Ronald Rwivanga, yavuze ko icyo gitero cyabereye ku wa Gatanu, tariki ya 3 Gicurasi 2025, mu Ntara ya Cabo Delgado, ikunze kwibasirwa n’ibitero by’abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro ifitanye isano na Islamic State (ISIS).
Lt. Col. Ronald Rwivanga yavuze ati: “Ni byo koko, abasirikare bacu bari muri Mozambique bagabweho igitero cyahitanye batatu, abandi batandatu barakomereka,”
“Ni ahantu hari intambara, bityo ibi bikorwa bisa nk’ibitegerejwe. Ariko icyiza ni uko twashoboye kugenzura neza uko byagenze,” yakomeje avuga ko abakomeretse bari gukurikiranwa kandi barimo koroherwa
Icyo RDF ikora muri Mozambique
U Rwanda rwatangaje mu 2021 ko rwatangiye kohereza abasirikare n’abapolisi bagera ku 1,000 muri Mozambique mu rwego rwo gufasha guhangana n’intagondwa zateje umutekano mucye mu burasirazuba bw’icyo gihugu, by’umwihariko mu gace ka Cabo Delgado, gatuwe n’abaturage benshi ndetse gafite ubukungu bushingiye ku mavuta ya gaz.
Uko imyaka yagiye ihita, ako gace kakomeje guhura n’ubwicanyi bukomeye, bwahitanye ibihumbi by’abantu ndetse butuma abarenga miliyoni bahungira mu bice bitandukanye. Sosiyete y’Abafaransa ya TotalEnergies nayo yahagaritse imishinga minini y’ubucukuzi bwa gaz kubera izi ntambara.
Isesengura
Ibi bitero bishya bishimangira ko ikibazo cy’umutekano muri Cabo Delgado kigikomeye, ndetse ko n’ibihugu byashyize abasirikare muri Mozambique bikwiye gukomeza gutegura ingamba zihamye zo kurinda ingabo zabyo.
