Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imyidagaduro > Abaye njye naba ndi umunyamahirwe: Essy Williamz avuga kuri Nel Ngabo bavugwa mu rukundo

Abaye njye naba ndi umunyamahirwe: Essy Williamz avuga kuri Nel Ngabo bavugwa mu rukundo

Umusizi Essy Williamz wahakanye ibyo Gukundana n’umuhanzi Nel Ngabo bavugwa mu rukundo.

Aganira n’ikinyamakuru cyo mu Rwanda gikorera kuri murandasi, umusizi Essy Williamz yavuze ko ibyo Rubanda babona byo kuba Ari mu munyenga w’urukundo na Nel Ngabo Atari ko bimeze usibye ko Ari Inshuti cyane.

Uyu mukobwa Kandi yavuze ko Uyu musore (Nel Ngabo) Ari umuntu mwiza Wujuje buri kimwe cyatuma aba Inshuti n’abantu kubera uburyo abana neza, kimwe mu byakomeje umubano wabo.

Mubyo uyu mukobwa yavuzeho, yanavuze ko azi Nel Ngabo cyane kubera imyaka bamaranye igera muri 5 Kandi ko amaze kumubonaho byinshi byiza kuburyo habaye hari nuwo bari mu rukundo yaba Ari amahirwe kuri we, ndetse nawe ubwe abaye Ari we Uba umukunzi we Yaba Ari umunyamahirwe kubera Ubudasa bw’uyu musore.

Ati Nel Ngabo ndamuzi Mubyo Afite nzi nuko agira ikinyabupfura,arubaha noneho iyo bigeze ku bakobwa biba byiza Nanjye namwifuza.

Ibyo kuvugwa mu rukundo kwa Nel ngabo na Essy Williamz batangiye kuvugwa mu minsi ishize ubwo bashyiraga hanze Amashusho bari kimwe bishimye ndetse N’amafoto menshi bafatanye bigaragara ko bahuje urugwiro.

Ni mugihe Kandi Nel ngabo yitegura Gushyira Hanze album ye na Platin mu gihe cya vuba izaherekezwa n’ibitaramo bizenguruka igihugu.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *