Ku wa 26 Mutarama 2025, umutwe wa M23, uzwi kandi ku izina AFC/M23, watangaje ko wafunze ikirere cy’Umujyi wa Goma, uherereye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Ni icyemezo cyaje gikurikira ubushyamirane bukomeje kwiyongera hagati y’uyu mutwe n’ingabo za Leta (FARDC) zifatanyije n’iz’amahanga zirimo iz’u Burundi, iz’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SAMIDRC), ndetse n’iz’umuryango wa MONUSCO.
Mu itangazo ryawo, M23 ryashimangiye ko ihuriro ry’ingabo rirwanira Leta ya Kinshasa rikomeje gukoresha ikibuga cy’indege cya Goma mu gutwara ibisasu byifashishwa mu bikorwa byo kwica abaturage b’abasivili. Uyu mutwe wasabye ko ingabo z’amahanga zirimo iz’u Burundi na SAMIDRC zihagarika ibikorwa byo kwica abaturage kandi zikava ku butaka bwa RDC.
Mu minsi ishize, imirwano ikaze yabereye mu nkengero z’Umujyi wa Goma, aho M23 yigaruriye ibice byinshi byari biri mu maboko y’ingabo za Leta. Ku wa 25 Mutarama, M23 yari yasabye FARDC n’abafatanyabikorwa bayo kumanika amaboko mu gihe cy’amasaha 48, kugira ngo hatabaho intambara irushaho gukara ishobora kugira ingaruka zikomeye ku baturage b’abasivili.
Raporo nyinshi zigaragaza ko iyi mirwano ikomeje kugira ingaruka ku mutekano n’ubuzima bw’abaturage. Ibihugu birimo u Budage, u Bwongereza, u Bufaransa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byasohoye amatangazo asaba abaturage babyo bari i Goma kwimukira mu bice birimo umutekano.
Ibibazo by’umutekano muke muri Congo bikomeje kugira ingaruka zikomeye ku karere kose k’Ibiyaga Bigari, by’umwihariko ku bihugu bituranye na Congo nk’u Rwanda n’u Burundi. Abasesenguzi bagaragaza ko hakenewe ibiganiro mpuzamahanga bigamije gushaka ibisubizo birambye kuri iki kibazo, byibanda ku nyungu z’abaturage basanzwe bahura n’ingaruka z’ibi bibazo.
Imibereho y’abaturage b’akarere ikomeje guhungabanywa n’intambara, kandi harasabwa imbaraga z’impande zose kugira ngo hagarurwe amahoro arambye mu karere kose.


