K’umunsi wejo hashize ikipe ya APR FC yatangaje Omborenga Fitina nk’umukinnyi wayo mushya nyuma y’uko uno musore yamaze kugura amasezerano ye muri Rayon Sport y’umwaka umwe yarasigajemo agatanga miliyoni 30 Frw.
Nyuma y’uko Omborenga Fitina atangajwe nk’umukinnyi wa APR FC yaganiriye na Televiziyo y’igihugu avuga ko ari ibintu byamushimije kuba yasubiye mu ikipe ya APR FC n’ubundi ahozemo mbere yo kujya muri Rayon Sport.
agize ati: “Ni ibintu nishimiye kuko njya no kuyivamo byari ibintu nsa nk’aho ntasobanukiwe neza ariko kuba nyisubiyemo ni ibintu byiza cyane nishimiye kurushaho.”
Yakomeje avuga ko kandi umwaka umwe yamaze muri Rayon Sport wari umwaka utoroshye cyane cyane mu mpera za shampiyona ibintu byagiye bibamo byinshi cyane byatumaga acika integer ntatange umusaruro, haramagambo yazaga ngo mwitsindishije n’ibindi.
Ati: “Umwaka namaze muri Rayon Sports wari umwaka utoroshye cyane cyane muri izi mpera za shampiyona ibintu byagiye bibamo byinshi cyane byatumaga umuntu acika intege.
Hari amagambo yazaga ngo mwitsindishije kubera ngo ruswa ukibaza ngo ruswa yihe umuntu yaguha igatuma utsindisha ikipe n’abafana bangana kuriya.”
Fitina yakomeje avuga ko yagiye muri Rayon Sport yumva afite inyota yo gutwarana igikombe nayo gusa icyamubaje n’uko byageze ahao abayobozi bayo bakajya babashinja kwitsindisha.
Ati: “Mu by’ukuri nabaga mfite inyota yo kuvuga ngo nari mvuye muri APR FC ntwaye igikombe ngeze no muri Rayon Sports nkahita ntwara igikombe byaba ari ibintu byiza ariko ukumva n’abayobozi barabishimangiye 100%
Ombolenga Fitina yavuze ko kuba yarabeshyerwaga byatumye acika intege. Ati: “Mu by’ukuri ntabwo umuntu yakubeshyera icyo kintu utarigeze unagikora mu buzima bwawe ngo wumve umeze neza naratahaga ariko numva integer zaragiye nkajya no mu myitozo nkumva nsa naho nabyanze burundu kubera icyo kintu cyo kuvuga ngo ruswa.”
Yakomeje avuga ko yize isomo rikomeye mugihe yamaze muri Rayon Sport, ko kandi mu mupira w’amaguru uramutse utihanganye bishobora kurangira uwuretse burundu,
Ati “Ndibaza itazamo ntabwo yazamo. Biragoye ko nasubirayo n’ibibazo nahabonye kandi ndegana nta n’ikintu cyukuri kirimo biragoye cyane”.
Omborenga Fitina yari yaragiye muri Rayon Sportnmu mpeshyi y’umwaka ushize avuye muri APR FC yaramaze imyaka irenga 7 kuko yayigezemo 2017 none birangiye asubiye murugo aho agomba kujya guhanganira umwanya na Biringiro Girbelt.

APR FC yatangaje Omborenga Fitina nk’umukinnyi mushya wayo

Ndibaza itazamo ntabwo yazamo. Biragoye ko nasubirayo n’ibibazo nahabonye kandi ndegana nta n’ikintu cyukuri kirimo biragoye cyane
