Aborozi baturiye umugezi w’Akagera mu Murenge wa Matimba, Akarere ka Nyagatare, bagaragaje impungenge baterwa n’indwara y’Inkurikizi, iterwa n’isazi ya Tsetse. Iyi sumbika ikunze kwibasira abantu n’amatungo, ikomoka muri Pariki iri haruguru y’umugezi w’Akagera ku ruhande rwa Tanzaniya. Iyo iyi sazi irumye itungo cyangwa umuntu, bigira ingaruka zirimo gusinzira cyane .
Mushayija Geoffrey, ufite urwuri rwa hegitari 25 hafi y’uyu mugezi, avuga ko nubwo yagerageje uburyo bwinshi bwo guhangana n’isazi ya Tsetse, inka ze zikomeza kwibasirwa n’Inkurikizi. Yagize ati: “Ndavura, ndatega imitego ariko byose ni ubusa. Leta ikwiye kudufasha njye na bagenzi banjye begereye Akagera.”
Zimurinda Justin, ushinzwe ubworozi mu Ntara y’Iburasirazuba muri RAB, yemeza ko ikibazo cy’isazi ya Tsetse gihari kandi cyakomeje kuba imbogamizi. Yagaragaje ko iyi sazi yororokera mu bihuru, ari nayo mpamvu aborozi basabwa gukora neza inzuri zabo. Yanavuze ko uburyo bwo guhangana n’iyi sazi burimo gukoresha imitego yihariye yabugenewe muguhangana n’aya masazi ndetse n’imiti nka Xamorine na Birenire, itangwa buri nyuma y’amezi atandatu kugira ngo amatungo akingirwe.
Iyi mitego ikorwa mu gitambaro cy’ubururu n’umukara, ikajya hejuru y’umweru, aho isazi imaze kwinjira itabona uko isohoka. Umutego umwe ugura 5000 FRW, ariko hamwe na nkunganire ya Leta, umuhinzi awugura 1000 FRW gusa.
Ibimenyetso by’indwara y’Inkurikizi iterwa n’isazi ya Tsetse ku matungo birimo umuriro mwinshi, gucibwamo, kunanuka bidasanzwe, gufuruta, n’ubunebwe cyangwa umunaniro. Ibi byose bigira ingaruka zikomeye ku musaruro w’amatungo, haba ku mukamo, inyama, ndetse no ku bushobozi bwo gukora imirimo nk’iyo guhinga. Iyo bimenyetso nk’ibi bigaragaye, aborozi bagirwa inama yo gukorana bya hafi n’abaveterineri no gukoresha iyi miti kenshi kugira ngo barinde amatungo yabo ingaruka zikomeye z’iyi ndwara.
Leave a Reply