Afrique joe na yampano ni bamwe mu bahatanye mu bihembo bizatangirwa muri Tanzania, aho hazahembwa abayoboye abandi mu byiciro bitandukanye.
Hamaze iminsi hatangiye gushyirwa ahagaragara ibyiciro binyuranye by’abahanzi bazahurira mu bihembo byateguwe na kompanyi ya east African entertainment, aho buri kiciro kizajya gisohokamo umwe ugomba guhembwa.
Mu ngeri zitandukanye, harimo n’icyiciro cy’umwanditsi mwiza w’indirimbo mu bahanzi bakorera umuziki mu Rwanda Ari na ho dusanga abarimo afrique,Yampano,Mico the best,chriss Eazy nabandi.
Afrique joe, yamenyekanye mu ndirimbo zamugize ikimenyabose nka Agatunda yasohoye mu myaka itatu ishize, iyi ndirimbo imaze kurebwa hafi Inshuro miliyoni eshanu ku rubuga rwa YouTube.
Yampano nawe yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi nka Si ibyanjye, mugihe Chriss Eazy nawe yakunzwe mu ndirimbo nyinshi nka Fasta nyuma yo kubona management imufasha.
Ubuhanga bw’aba Bombi burigaragaza cyane iyo wumvise neza imyandikire y’indirimbo zabo, kimwe na Mico wamenyekanye mu ndirimbo zirimo nka umunamba n’izindi nyinshi zakunzwe cyane dore ko Ari umwe mu bahanzi nyaRwanda bakoranye Indirimbo na Diamond Platinumz wo mu gihugu cya Tanzania.
