Afrique,Prince kiiz na Platin P bitezweho ibyishimo muri Nyakanga

Abahanzi nyarwanda bagezweho muri iyi minsi barimo Afrique,Platin p na Prince kiiz usanzwe ukora ibijyanye no gutunganyiriza abandi bahanzi indirimbo bitezweho ibyishimo mu kwezi kwa karindwi.

Mu gihe turi kwinjira mu bihe abahanzi n’abakunzi b’imyidagaduro baba bari mu bihe byiza byo kubyina abaririmbyi bakomeye mu Rwanda bamaze kugaragaza ko mu minsi ya vuba barashyira hanze indirimbo zabo nshya.

Muri abo bahanzi bitezweho indirimbo nshya muri nyakanga ibi bihangano byabo bishya byose bifite umwihariko kubera amateka yabo y’umuziki.

Prince kiiz usanzwe atunganya indirimbo z’abahanzi bagezweho mu Rwanda ahanzwe amaso mu gihe cya vuba kubera integuza y’indirimbo ye nshya yasohoye agaragaza ko igihe kigeze nawe agashyira hanze indirimbo ye ahereye kuyo yise Uwadanje.

Agiye kuba ateye ikirenge mu cya Element nawe winjiye mu muziki ari no mubyo gutunganya amajwi y’indirimbo wanamaze gufatisha neza kuko indirimbo ze zakirirwa neza n’abakunzi b’umuziki.

ku rundi ruhande Afrique nawe nawe yamaze guteguza abakunzi be ko ari bushyire hanze amashusho y’indirimbo nshya yise Sana nyuma y’ibihe bitoroshye byo kubura shene ye akaba agiye gutangirana n’indi nshya ni indirimbo yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Loader naho amashusho yayo yagizwemo uruhare na Fayzo.

Platin P wahoze muri Dream boyz na Nel ngabo nabo bagiye gushyira hanze indirimbo ziri kuri album yabo bise Vibranium indirimbo nyinshi nkuko biri ku integuza yabo bashyize hanze yanagizweho uruhare na Element wafatanyije na Clement usanzwe afasha aba bahanzi muri Kina music.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends