abantu benshi bakunda kwibaza ku bukungu bw’ibihugu bya afurika cyane ku mafaranga ashyirwa mu bikorwa byo muri ibyo bihugu.
nyuma yo kubikoraho ubushakashatsi, Tjptrends tugiye kubagezaho urutonde rw’imijyi yo muri afurika mu bihugu bitandukanye ikoresha ingengo y’imari iri hejuru kurenza indi kuri uyu mugabane.
- JOHANNESBURG
umujyi wa johannesburg ni umujyi wa kabiri mu ikomeye w’igihugu cya afurika y’epfo,aho uyu mujyi ukoresha ingengo y’imari ingana na miliyari miliyari enye z’amadorali na miliyoni magana atatu ku mwaka.

2. CAPE TOWN
Cape town ni umurwa mukuru w’igihugu cya afurika y’epfo ukaba ukoresha ingengo y’imari ya miliyari eshatu na miliyari zirindwi z’amadorali mu gihe cy’umwaka.

3. DURBAN
Durban ni undi mujyi mu yunganira umurwa mukuru wa cape town muri afurika y’epfo, uyu mujyi ukaba ukoresha ingengo y’imari y’amafaranga agera kuri miliyari eshatu na miliyoni magana atatu z’amadorali.

4. ALGIERS
Algiers ni umurwa mukuru w’igihugu cya Algeria
uyu mujyi ukoresha ingengo y’imari isaga miliyari eshatu z’amadorali ku mwaka.

5. ABIDJAN
Abidjan ni umurwa mukuru wa cote d’ivoire
uyu mujyi ukoresha ingengo y’imari ingana na miliyari ebyiri z’amadorali ku mwaka

6. PRETORIA
umujyi wa pretoria uri mu gihugu cya afurika y’epfo ukaba ukoresha ingengo y’imari ya miliyari ebyiri ku mwaka.
7. ADDIS ABABA
umujyi wa addis ababa ni umurwa mukuru wa ethiopia, uyu mujyi ukoresha miliyari ebyiri z’amadorali ku mwaka nk’ingengo y’imari.
8. CASABLANCA
uyu ni umurwa mukuru wa maroke(morocco) ukaba ukoresha miliyari imwe n’igice ku mwaka
ngibyo ibihugu n’imijyi ibihagarariye mu kugira ingengo y’imari yo ku rwego rwo hejuru muru afurika yose.