Afurika y’Epfo iri mu Itsinda C hamwe n’u Rwanda mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, yatewe mpaga, inakurwaho amanota n’ibitego bitatu.
kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Nzeri 2025 nibwo akana gashinzwe imyitwarire muri CAF yashyize hanze itangazo yandikira ikipe y’Igihugu y’Africay’Epfo iyimesha ko yakueweho amanota atatu ndetse n’ibitego bitatu kubera yakinishishe Teboho Mokoena wari ufite amakarita abiri y’umuhondo mu mukino yatsinzemo Lesotho ibitego 2-0. sibyo gusa kandi ikipe y’Igihugu ya Africa y’Epfo yanaciwe ibihumbi 12$.
Kuba Africa y’Epfo yakuwe amanota atatu byahise biha amahirwe ibindi bihugu biri kumwe mu itasinda harimo n’ikipe y’Igihugu “Amavubi” n’ubundi basanzwe bari kumwe mu C mugushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Ikipe y’Igihugu ya Benin yahise iyobora rino tsinda aho ifite amanota 14, South Africa yahise iba iya kabiri n’amanota 14, naho nigeria iba iya gatatu n’amanota 11 inganya n’Amavubi ari ku mwanya wa 4 n’amanota 11, Lesotho ya gatanu ifite amanota 9 mu gihe Zimbabwe ya nyuma ifite 4 mu mikino 8 imaze gukinwa.
Tariki ya 10 Werurwe amavubi asabwa gutsinda ikipe ya Benin mu mukino w’umunsi wa 8 wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi , n’umukino uzabera muri Sitade Amahoro, ubundi Amavubi yawutsinda agahita yuzuzuza amanota 15.

South Africa yariyobye itsinda C mugushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2025 yakuweho amanota atatu bituma isagarana 14 iri kumwanya wa kabiri inyuma ya Benin

