nyuma yo gukora urutonde rw’imijyi yo mu bihugu bya afurika ikoresha ingengo y’imari nini kurusha ibindi, nanone ku rutonde rushya rw’ibihugu bikoresha amafaranga menshi mu mwaka afurika y’epfo yongeye kuza imbere.
dore uko urutonde rushya ku ingengo y’imari y’ibihugu bya afurika ruhagaze muri uyu mwaka wa 2025
- SOUTH AFRICA / AFURIKA Y’EPFO
igihugu cya afurika y’epfo ku ingengo y’imari nshya, muri uyu mwaka kizakoresha asaga miliyari 141 na miliyoni enye z’amadorali, hafi tiriyari 600 mu mafaranga y’u Rwanda.
2. ALGERIA
Algeria mu mwaka wa 2025 turimo izakoresha ingengo y’imari y’amafaranga miliyari 126 z’amadorali ni asaga tiriyari 130 mu mafaranga y’u Rwanda.
3. EGYPT / MISIRI
egypt muri uyu mwaka wa 2025 ifite ingengo y’imari ingana na miliyari 91 z’amadorali, ni ukuvuga asaga tiriyari 100 mu mafaranga y’u Rwanda.
4. MOROCCO / MAROKE
morocco ku ingengo y’imari mu mwaka turimo wa 2025, ifite asaga miliyari 73 z’amadorali, ni ukuvuga hafi tiriyari 90 mu mafaranga y’u Rwanda.
5. ANGOLA
igihugu cya angola muri uyu mwaka wa 2025 gifite ingengo y’imari y’amafaranga miliyari 37.8 z’amadorali ya amerika ubwo tugenekereje ni arenga tiriyari 45 mu mafaranga y’u Rwanda.
6. NIGERIA
igihugu cya nigeria cyo muri uyu mwaka wa 2025 kizakoresha ingengo y’imari ingana na miliyari 36.7 z’amadorali hafi tiriyari 40 mu mafaranga y’u Rwanda.
7. KENYA
kenya yo ifite ingengo y’imari ingana na miliyari 32.6 z’amadorali ya amerika muri uyu mwaka, ubwo ni asaga tiriyari 35 mu mafaranga y’u Rwanda.
8. LIBYA
igihugu cya libya mu mwaka turimo wa 2025 gifite ingengo y’imari ingana na miliyari 26 z’amadorali ubwo ni hafi tiriyari 28 z’amanyarwanda.
icyo bivuze nuko igihugu cya afurika y’epfo kiza imbere mu bihugu bishora amafaranga menshi mu bikorwa byacyo kuri uyu mugabane nyuma y’uko ku rutonde rw’imijyi ikoresha menshi naho yari yo muri iki gihugu.
kenya nicyo gihugu cyo muri afurika y’iburasirazuba kiri kuri uru rutonde cyonyine