RIB yafunze Gen Maj (Rtd) Richard Rutatina ku byaha byo gukubita no gukomeretsa
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Gen Maj (Rtd) Richard Rutatina nyuma yo gukekwa ku byaha byo guha amabwiriza abakozi be bagakubita umuntu wari waraye mu nzu ye. Icyaha gikekwa cyabereye mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Murundi, ku itariki ya 27 Ugushyingo 2024. Amakuru yemeza ko uwo muntu wakubiswe yari yagiye gusura umukozi ukora […]