Akoresheje amagambo aryoshye The ben yifurije isabukuru nziza Umugore we

Uwicyeza Pamela, umufasha wa mugisha Benjamin Uzwi nka the ben Uyu munsi kuwa 31 mutarama 2025, yizihije umunsi w’amavuko kuko Ari yo tariki yaboneyeho izuba.

Nk’uko bigenda kuri buri muntu, benshi bamwifurije isabukuru nziza ariko murabo harimo n’umugabo we bamaranye hafi imyaka ibiri bashakanye nk’umugore n’umugabo.

Abicishije ku rubuga rwa Instagram, Mugisha Benjamin “The ben” yasangije abamukurikira kuri urwo rubuga ifoto ya uwicyeza Pamela maze arenzaho amagambo meza agira ati ” isabukuru nziza rukundo Rwanjye rwa mbere”.

Urukundo rw’aba bombi ruri mu rwavuzwe cyane mu gihe cyabo ndetse nanubu nyuma yo gukora ubukwe baracyari muri couple zikunzwe mu Rwanda bitewe n’izina ndetse n’ibigwi byabo.

Uwicyeza Pamela yitabiriye irushanwa ry’ubwiza rya miss Rwanda mu mwaka wa 2019, uyu munsi yujuje imyaka 25 kuko yavutse kuwa 31 mutarama 2000.

pamela yizihije umunsi w’amavuko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends