Al masry yo mu Misiri yemeje ko Mugisha Bonheur uzwi kwizina rya ‘Kasemiro’ ari umukinnyi mushya w’iyi kipe imukuye muri Stade Tunisien yo muri tunisia yaramaze umwaka umwe.
Ibi iyi kipe ya Al masiri ibitangaje nyuma y’uko uno musore k’umunsi w’ejo hashize abinyije k’urukuta rwe rwa instagram yasezeye ikipe ya Stade Tunisien yarasanzwe akinira yaramazemo umwaka umwe gusa.
Ati”Ndashimira abakinnyi bagenzi banjye,abatoza, ubuyobozi ndetse cyane cyane n’abafana. Urukundo rwanyu n’ubufasha bwanyu byasobanuye byinshi kuri njye”.
Uyu musore w’ikipe y’igihu amavubi warumaze umwaka umwe gusa akinira ikipe ya Stade tunisien yo muri Tunisia n’umwe mu bakinnyi bigaragje umwaka ushize w’imikino aho yafashije ino kipe gusoreza k’umwanya wa 6 muri shampion ndetse afasha nino kipe kugera k’umukino wannyuma w’igikombe cy’igihugu, yatsinze ibitego 5 mu mwaka w’imikino ushize, ibyo byose nibyo byatumye amakipe menshi atangira kumurambagiza none bikaba birangiye yerekeje mu ikipe ya Al Masry yo mu Misiri.
Amakuru avuga ko uyu mukinnyi w’umunyarwanda usanzwe ukina mu kibuga hagati yugarira aguzwe agera kuri 505,841,017.50 RWF, akaba azaba abaye umunyarwanda wa mbere uguzwe ayo mafaranga kuva umupira w’amaguru watangira gukinywa ku Isi.
Al Masry uyu musore yerekejemo izakina imikino ya CAF Confederation Cup umwaka w’imikino utaha nyuma yo gusoreza ku mwanya wa 4 muri shampiyona umwaka ushize w’imikino

Al Masry yo muri Misiri yatangaje Mugisha Bonheur Kasemiro nk’umukinnyi wayo mushya


