Alex Muhangi yakutuye arashaka imbabazi kuri Bebe cool

Umunyarwenya wabigize umwuga wo mu gihugu cya Uganda Alex Muhangi watangije ibitaramo by’urwenya bya Comedy store yavuye ku izima asaba imbabazi Umuhanzi Bebe cool bamaze igihe batdahuza.

Ni mu kiganiro uyu munyarwenya yagiranyebna NTV The beat aho uyu mugabo umaze kwamamara kubera urwenya yagaragaje igisa n’ubushake bwo kuba ashaka gusaba imbabazi Bebe cool ndetse ko yakora buri kimwe cyashoboka ariko akongera kubana neza n’uyu muhanzi Bebe cool.

Muhangi yanagaragaje ko kubera uburyo akeneyemo ubwumvikane hagati ye na Bebe cool icyo yasabwa cyose yakora ngo bongere kubana neza atatinya kugendesha amavi mu ntera ndende aho ashobora kuva mu gace ka Ntinda akarinda agera ahitwa Kamwokya ariko akagera ku bwiyunge ashaka kuri Bebe cool.

Bebe cool na Muhangi Alex bagiye bagaragaza ihangana no kutumvikana kugera aho bebe cool ashaka kujyana Alex muhangi mu nkiko amushinja gukoresha no gukwirakwiza ibitaramo bye ku bitangazamakuru n’imbuga zishyirwaho amashusho muri Uganda nka NTV Uganda na Shene za Youtube hagati mu mwaka wa 2017 na 2024 nta burenganzira bwatanzwe na nyirubwite.

Alex muhangi amaze kubaka izina mu bijyanye n’urwenya muri Uganda ndetse no muri afueika y’iburasirazuba akaba ari umwe mu bagiye bitabazwa no mu rwenya rwo mu Rwanda atumiwe na Fally merci nawe watangije icyitwa Genz comedy, mugihe Bebe cool nawe ari umwe mu bashyize ibuye ku ruganda rw’umuziki wa Uganda kuva mu bihe byo mu myaka yo hambere aho yamenyekanye mu ndirimbo nka Love you everyday.

Alex muhangi arashaka imbabazi za Bebe cool

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends