Umunya-Suwede Alexander Isak yamaze kubwira ikipe ya Newcastle ko atazigera yonjyera kuyikinira naho isoko ry’igura n’igurisha rayaba rifunzwe adasohotse muri iyi kipe.
Ibi bije nyuma y’uko hamaze iminsi havugwa inkuru nyinshi kuri uyu musore ndatse n’ikipe ye ya Newcastle, Alexander Isak umwe mubasore babahanga cyane witwaye neza umwaka ushize w’imikino aho yatsinze ibitego 23 byose, nyuma yo kwitwara neza amakipe agiye atandukanye yagiye amushakisha ndetse arimo no kumutangaho amafaranga menshi, uyu musore usigaranye amasezerano y’imyaka itatu mu ikipe ya Newcastle iyi kipe yanze kumugurisha kujyira ngo azabafashe mu mwaka w’imikino utaha dore ko izakina na UEFA Champion League.
Ikipe ya Liverpool yahaye amafaranga yose yashobokaga ikipe ya Newcastle kujyira ngo ibahe uyu musore ariko ikipe ya Newcastle yarimo gushaka uwazamusimbura, kuburyo yanze amafaranga ya Liverpool ndetse ikavuga ko atagurishwa, byaje no kurangira uyu musore asohote mu ikipe ntiyajyana nabagenzi muri pre-Season kuburyo yasigaye akora imyitozo kugiti cye.
Byatekerezwaga ko ikipe ya Newcastle ishobora kuzava kwizima ikagurisha uyu musore ariko nyuma y’uko iyi kipe ibuze umusore Benjamin Sesko werekeje muri Manchester United, ibyo byahise bisa n’aho ikipe ya Newcastle ibivuyemo burundu ibyo kumugurisha.
Umwuka ntago ari mwiza habe nagato hagati ya Alexander Isak ndetse na Newcatle aho uyu musore yavuze ko rwose niyo isoko ryigura n’igurisha ryafunga atagurishijwe atazigera yonjyera gukira Newcastle.
Icyiri kwibazwa n’uko ikipe ya Newcastlle yaza kuva kwizima ikagurisha uyu musore cyangwa se ikamuhemba imyka itatu adakina mu rwego rwo kumuhima.
