AllySoudy yishimiye kuzayobora igitaramo cya Album ya Bwiza kirimo The ben

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi ubifatanya no kuyobora ibitaramo allysoudy yishimiye ko yatoranyijwe nk’umwe mu bayobozi bazayobora mu igitaramo cya bwiza.

Ni ibintu byamukoze kumutima cyane, dore ko yahoze yifuza kubona umuziki nyarwanda uzamuka k’urundi rwego abari muri uru ruganda bakambuka imipaka.

Igitaramo cya bwiza cyahawe izina rya 25 shades Ari naryo yitiriye album ye azamurika kuwa 08 werurwe 2025, kikazabera mu mujyi wa bruxelles mu gihugu cy’ububirigi.

Hari abahanzi bazafasha bwiza muri iki gitaramo, barimo Umuhanzi mpuzamahanga The Ben ndetse n’aba deejays benshi nka DJ toxxic ndetse na DJ atoto.

Allysoudy yamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo Delila yakoranye na amalon nawe uri mu bazamuriwe impano akaba yaranakoranye na the Ben iyo bise umwiza muwa 2014

Ally soudy mu bazayobora igitaramo cya Album ya Bwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends