Burnaboy wamanutse ku rutonde rw’abahanzi barebwe cyane mu minsi ishize ubu yamaze guteguza alubumu nshya anatangaza ikijyanye n’ibitaramo byo kuyimenyekanisha nyuma yo kuyishyira hanze.
Umunya Nigeria wigaruriye imitima y’abakunzi b’umuziki ku isi Burnaboy yatangaje amatariki azashyirira ahagaragara alubumu ye ku nshuro ya munane yahawe izina rya No sign of weakness aboneraho gutangaza amatariki atandukanye azakoreraho ibitaramo biyiherekeza byo kuyimenyekanisha no kuyamamaza bizagera mu burayi kuva kuwa 11 mu kwezi kwa karindwi iyi alubumu izaba yashyiriweho hanze kugeza kuwa 18 ukuboza mu mpera z’umwaka wa 2025.
Uyu muhanzi azahera ahitwa Portimao aho azakorera igitaramo cya mbere kuwa 11 nyakanga 2025 naho kuwa 13 ahure n’abakunzi be mu mujyi wa London mu gihugu cy’ubwongereza.
Ibitaramo bye azabikomereza i Helsinki kuwa 09 kanama 2025 aho azava akongera kujya gukomeza ibi bitaramo muri brazil ku itariki ya 06 nzeri 2025.
Mu kwezi kwa cumi na kumwe kuva tariki ya 12 kugeza ku iya 28 Burnaboy azataramira mu mijyi ya Morrison,SeattleOakland,Inglewood,Huston,Dallas na Minneapolis aho azasoreza ku bitaramo byo mu ukuboza 2025 hagati ya tariki ya 01 na 18 mu mijyi ya Chicago,Boston n’indi igera kuri irindwi yo muri leta zunze ubumwe za amerika.
