Kirenga phionah wabaye ikimenyabose kumbuga nkoranyambaga ku mazina ya Yolo the queen yongeye kugaragaza ko abantu bari kumwereka urukundo rurenze anibaza niba ari urw’ukuri cyangwa uburyarya.

Umunyarwandakazi Yolo the queen wamamaye kubera ubwiza n’ikimero cye yongeye kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’igihe kinini atavugwa kubera kutigaragaza ndetse kuri iyi nshuro yagarutse yerekwa urukundo rwinshi byanamuteye kwibaza niba abantu batamuryarya.
Mu masaha make uyu mukobwa agarutse ku mbuga nkoranyambaga ze yahise agaragaza ko abantu benshi bakomeje kumwandikira ubutumwa bw’urukundo ndetse ko muri abo harimo n’umubare munini w’abari kurenzaho no kumwohereza amafaranga.
Ubwinshi bw’amafaranga ari kohererezwa n’urukundo ari kwerekwa mu butumwa bwinshi bwamuhaye ikaze ku mbuga nkoranyambaga ze byamuteye kwibaza niba ababimukorera babikora kubera urukundo cyangwa niba ari ukumuryarya nk’uko yabyanditse avuga.
Yolo the queen yibazaga avuga ko ngo Abantu benshi barinkumwoherereza ubutumwa bwinshi, aho nyakomeje yibaza ati uru ni urukundo cyangwa murambeshya.
Yolo yanavuze ko abantu ari abantu bari kumuha amafaranga menshi maze abyemeza abantu avuga ko atari kubeshya cyangwa Gukina asoreza ku magambo avuga ko ari umunyamahirwe.
Yolo the queen niki cyo kumumenyaho
Yolo the queen yavuzwe mu rukundo n’abahanzi bakomeye ku isi Nka Drake na Harmonize wo muri Tanzania, uyu we urwo yakunze iyi nkumi byanamukuye iwabo muri Tanzania aza mu Rwanda azanywe na Yolo the queen.
Ubu Yolo the queen biravugwa ko yaba ari mu bihe byiza n’umunyamerika nawe w’umuhanzi ukomoka muri Morocco uzwi nka French Montana mu muziki, binahwihwiswa ko ashobora kugera mu Rwanda ariwe aje kureba.


