Amafoto: APR FC mw’isura nshya yatangiye gukorera imyitozo kuri Kigali Pele Stadium yitegura Pyramid

K’umunsi w’ejo ku wa gatanu tariki ya 26 Nzeri 2025 nibwo ikipe ya APR FC yatangiye gukorera imyitozo kuri Kigali Pele Stadiumm mu rwego rwo kwitegura umukino w’ijonjora rya Mbere rya CAF Champion League bazakinamo na Pyramid yo mu Misiri.

Ikipe ya APR FC izakira Pyramid yo mu Misiri tariki ya 1 Werurwe 2025 n’ukuvuga ku wa gatatu w’icyumweru gitaha, mu ijonjora rya mbere rya CAF Champion League, umukino ubazana APR FC niyo izawakira kuri Kigali Pele Stadium maze umukino wo kwishyura uzabere mu Misiri ku itariki ya 6 werurwe 2025.

Niyomugabo Claude, Byiringiro Jean Gilbert, Mugisha Gilbert na Hakim Kiwanuka bagaragaye mu myitozo ya APR FC yo ku wa Gatanu, yabereye kuri Kigali Pelé Stadium, bambaye ‘masque’ zirinda izuru.

APR FC ifite rugamba rukomeye rwo gusezerera Pyramid kuko ikipe ya Pyramid n’imwe mumakipe akomeye hano muri Africa dore ko iyi kipe ariyo ibitse CAF Champion League, imyitozo ya mbere kuruhande rwa APR FC yagenze neza n’ubwo nta n’abafana bemerewe kujya kureba imyitozo, imyitozo iri kuba ku isaha ya 14h00 doreko ari nabwo umukino uzaba ku wa gatatu w’icyumweru gitaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends