Amafoto: Rayon Sport yakoze imyitozo yanyuma kuri Kigali Pele Stadium ibanziriza umukino bafitanye na Singida Big Stars

Ikipe ya Rayon Sport yakoze imyitozo yanyuma kuri uyu mugoroba kuri Kigali Pele Stadium yitegura umukino w’ijonjora rya mbere rya CAF confederation Cup bazakinamo n’ikipe ya Singida Big Stars yo muri Tanzania.

N’imyitozo Ikipe ya Rayon Sport yakoze yitegura ikipe ya Sindida Big Starsbazaba bakina k’umunsi w’Ejo guhera ku isaha ya 18h00 kuri Kigali Pele Stadium, N’imyitozo yagaragayemo abakinnyi bose ba Rayon Sport wabonaga ko umwaka ari mwiza abakinnyi bafite morare yo ku rwego rwo hejuru ngo biteguye gukora ibishoboka byose bagasezerera Singida Big Stars muri iri jonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup.

Singida Big Stars izakina na Rayon Sport nayo yageze mu Rwanda k’umunsi wo ku wa gatatu aho nayo uyu mutsi yakoreye imyitozo kuri Kigali Pele Stadium nkuko amategeko ya CAF abiteganya ko ikipe yasuye ibanza gukorera imyito ku kibuga izakiniraho mbere y’umunsi umwe kujyira ngo umukino ube.

Rayon Sport iharariye u Rwanda mu mikino ny’Africa ya CAF Confederation Cup ifite umukoro k’umunsi w’ejo wo gusezerera Singida kujyira ngo ibashe gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho bizanayerekeza kuba yajyera mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends