Abakinnyi n’abayobozi ba yanga sc baherekejwe n’ubuyobozi bwa Rayon Sport basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.
Ikipe ya Yanga SC yo mu gihugu cya Tanzania yaraye igeze hano mu Rwanda aho yitabiriye ubutumire bw’ikipe ya Rayon Sport aho biteganyijwe ko k’umunsi w’ejo ku wa gatanu tariki ya 15 Kanama bazakina umukino wa gicuti muri sitade Amahoro k’umunsi w’igikundiro uzwi nka “Rayon day”.
kuri uyu wa kane tariki ya 14 Nyakanga 2025 nibwo abayozi ndetse n’abakinnyi ba Yanga baherekejwe n’aba Rayon Sport basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.






