Amafoto:Pyramid isoje imyitozo yakoreye kuri Kigali Pele Stadium yitegura APR FC m’umukino w’ijonjora rya mbere rya CAF Champion League

Ikipe ya Pyramid yo mu Misiri yakoreye imyitozo yayo ya mbere uyu munsi kuri Kigali Pele Stadium yitegura ikipe ya APR FC m’umukino w’ijonjora rya mbere rya CAF Champiyon League uzaba k’umunsi wo ku wa gatatu kuri Kigali Pele Stadium.

Ikipe ya Pyramid yageze mu Rwanda k’umunsi w’ejo hashize ku cyumweru tariki ya 28 Nzeri 2025, kuri uyu wa mbere yahise itangira imyitozo yayo , aho imyitozo yakoze n’ubundi yayikorereye kuri kigali Pele Stadium n’ubundi akaba ari naho uno mukino uzabera k’umunsi wo ku wa Gatatu tariki ya 1 Werurwe 2025 uzabera kuri Kigali Pele Stadium guhera ku isaha ya 14h00 zuzuye, n’umukino w’ijonjora rya mbere rya CAF Champion League.

N’imyotozo yabaye mu masaha y’umugoroba, biteganyijwe ko no k’umunsi w’ejo ku wa kabiri izakora imyitozo n’ubundi kuri Kigali Pele Stadium mu masaha n’ubundi umukino uzaberaho ya 14:00pm.

Ikipe ya APR FC nayo ikomeje imyiteguro aho nayo kuri ubungubu iri kujya ikorera imyitozo kuri sitade ikirenga mu masaha ya mugitondo hanyuma mu masaha y’ikigoroba n’ubundi asa nayo umukino uzaberaho ikayikorera kuri Kigali Pele Stadium

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends