Mumukino ukomeye wa gicuti warubereye ijisho ikipe ya Rayon Sport yatsinzwe na Yanga SC yo muri tanzania ibitego 3-1 inayirusha cyane kuburyo bukomeye.
Kuri uyu wa wa gatanu tariki ya 15 Kanama 2025 abakunzi ba Rayon Sport ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bari bategereje umunsi w’igikundiro uzwi nka “Rayon day” abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda by’umwihariko abafana ba Rayon Sport bari babukereye k’uburyo bukomeye aho guhera ku masaha ya sayine za mu gitondo bari batangiye kwinjira muri sitade Amahoro.
N’umunsi waranzwe n’ibikorwa byinshi cyane byari iribirori bikomeye cyane bigendanye n’ukuntu uno munsi wa “Rayon day” ikipe ya Rayon Sport wabonga ko rwose yawiteguye k’uburyo bukomeye cyane bijyendanye n’imyiteguro haba mu bafana ndetse no mubuyobozi bw’iyi kipe wabonga ko ari ibirori biteguye neza k’uburyo bukomeye cyane.
Igikorwa nyamukuru abakunzi ba Rayon Sport cyari cyabazinduye n’ukureba umukino wabahuje na Yanga SC gusa mbere y’umukino ikipe ya Rayon Sport yabanje kwerekana abakinnyi bayo izakoresha mu maka w’imikino utaha ndetse na nimero bazambara.
Abakinnyi berekanywe barimo Sindi Paul Jesus uzajya yambara nimero 25, Niyonzima Olivier Sefu uzambara nimero 21, Rushema Chriss uzambara nimero 27, Mugisha Yves uzambara nimero 1, Musore Price uzambara nimero 23, ndetse na Serumogo Ally.
Hari kandi Drissa Kouyate uzambara nimero 13, Iradukunda Pascal uzambara nimero 30, Aziz Bassane uzambara nimero 18, Ntarindwa Aimable uzambara nimero 3, Tambwe Gloire uzambara nimero 26 na Adama Bagayogo uzambara nimero 19. Ndikuriyo Patient azajya yambara nimero 22 mu gihe Assanah Innocent azambara nimero 9.
Mu bandi bakinnyi, Harerimana Abdoulaziz “Rivaldo” azambara nimero 7, Rukundo Abdoul Rahman nimero 17, Tony Kitoga nimero 24, Mohamed Chelly nimero 8, Nshimiyimana Fabrice nimero 28, Ganijuru Ishimwe Elia nimero 16, Nshimiyimana Emmanuel “Kabange” nimero 5, ndetse na Ndayishimiye Richard uzambara nimero 6.
Ni mu gihe Bayisenge Emery azambara nimero 15, Ishimwe Fiston nimero 20, Chadrack Bing Bello nimero 14, Habimana Yves nimero 11, naho Bigirimana Abedi azambara nimero 10.
Abakinnyi ndetse n’abatoza ba Rayon byari ibintu bisa neza cyane kuko binjiye muri sitade Amahoro bambaye bya kinyarwanda wabonaga ko biryoheye ijisho no mu rwego rwo kwerekana umuco nyarwanda ndetse no kuwushyigikira.
Agaseke k’umunsi ikipe ya Rayon Sport yatunguranye yereka abakunzi bayo Umunyezamu Paveli Nzila uheruka gutanduka na mucyeba APR FC, gusa uyu muza ntago we yigeze akina uno mukino.
Umukino nyirizina watangiye ku isaha ya sakumu n’ebyiri zuzuye(18:00pm),
Umukino watangiye ikipe ya Yanga SC yitsinda igitego k’umunota wa mbere gusa aho Aziz Andambwile yitsinda igitego ku munota wa mbere ku mupira yahaye umunyezamu nabi birangira, nyma yo kwitsinda igitego ikipe ya Yanga SC yarushije cyane ikipe ya Rayon Sport k’uburyo bukomeye cyane aho Rayon Sport no gukoza k’umupira byabaga ari ikibazo.
Ku umunota wa 29 ikipe ya Yanga yarimo kurusha ikipe ya Rayon yaje kubona igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Andy Boyeli kuri pase nziza yahawe na Pacome Zouzoua yagoye cyane ikipe ya Rayon Sport kuko yacetze iyi kipe induru ziravuga.
byari gushoboka ko k’umunota wa 37 Serumogo wazamukanye umupira agasiga ba myugariro ba Yanga SC yashoboraga gutsinda igitego gusa biza kurangira bamukuyeho umupira, gusa Yanga SC yakomeje kwatsa igitutu gikomeye cyane kuri Rayon maze k’umunota wa 40 Pacome Zouzoua wari wahinduye uruhande ku ishota rikomeye cyane atsinda igitego cya kabiri bihita birangira igice cyambere Yanga SC iyoboye n’ibitego 2-1.
Mu gice cya kabiri cya kabiri amakipe yombi yakoze impinduka nyinshi cyane gusa wabonaga ko noneho ikipe ya Rayon Sport irimo kujyerageza gukina bitandukanye n’igice cya mbere gusa k’umunota wa 83 gitsinzwe na Bakari Mwamnyeto. Umukino warangiye Rayon Sports itsinzwe ibitego 3-1.




























