Amagambo ya Element yashyize abantu mu rujijo ku nteguza y’indirimbo Nshya ya rosskana igiye kujya hanze

Umuhanzi Rosskana yatangaje ko agiye gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye Nshya mu gihe cya vuba imwe mu zitezweho byinshi.

Abicishije ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo urukuta rwa Instagram, umuhanzi nyarwanda wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye rosskana yatangaje ko afite indirimbo nshya igomba kujya hanze mu gihe cya vuba ndetse yishimiwe n’abantu benshi.

ku munsi wo kuwa 27 mata 2025, ahagana mu masaha y’umugoroba nibwo Rosskana yashyize hanze amafoto y’integuza y’iyi ndirimbo ye Nshya yise Molela yanakozwe igatunganywa n’umuhanga mu gutunganya amajwi y’indirimbo Element usanzwe umukorera indirimbo.

kugaruka kwa Element mu mushinga w’indirimbo ya Rosskana uri kubarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya 1:55AM biri mu biteye abantu amatsiko yo kumenya impinduka hagati y’aba bahanzi muri iyi nzu cyane ko bamwe bavugwaho kuba batakiyibarizwamo bityo abakurikirana bya hafi imyidagaduro bakaba bategereje kumenya niba isohoka ry’iyi ndirimbo ya rosskana rizagaragaramo uruhare rwa 1:55AM cyangwa ntibonekemo nk’uko biherutse kugenda ku ndirimbo nya Element.

Isohoka rya Molela ya Rosskana cyane ku nteguza yayo ryishimiwe n’abantu benshi biganjemo abakora mu myidagaduro nka Compressor bakorera ibikorwa by’umuziki munzu imwe ya 1:55AM,Dj pius,Clapton kibonke,Irene murindahabi n’abandi barimo ababyinnyi b’indirimbo nka Jojo breezy.

Element uri inyuma y’itunganywa ry’iyinndirimbo amagambo yakoresheje asangiza abamukurikira barimo na Rosskana ari mu ari kwibazwaho cyane aho yavugaga ko abantu batazi ikintu kigiye kuza ndetse avuga asa nusaba rosskana gukangura intekerezo Vuba.

rosskana yaherukaga gushyira hanze indirimbo mu kwezi kwa 11 mu mwaka ushize wa 2024ashyira hanze iyitwa Mami imaze no kurebwa n’abantu barenga miliyoni 5 hafi 6 ku rubuga rwa Youtube.

Umuhanzi rosskana agiye gushyira hanze indirimbo nshya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends