Amagepfo: Kubaka hoteli byaheze mu mpapuro

Goverineri w’Intara y’amagepfo Kayitesi Alice

umushinga wo kubaka hoteli umaze imyaka igera muri 20 ukibazwaho mu mpapuro. Uyu mushinga wo kubaka Hotel y’Inyenyeri 5 amaze iyi myaka yose ucyibazwaho, wahoze mu mpapuro ndetse kampani ibishinzwe na Guverineri ngo nta mushoramari uraboneka.Uyu mushinga ni igitekerezo abikorera bahoze muri perefegitura ya Gitarama, na bafatanyije ninzego za leta zitandukanye zo muri perefegitura ndeste n’inzego z’igihugu zitandukanye.Perezida Paul Kagame yarabyemeye ndetse abatera inkunga ya million 10 muri 2004.

Icyo gihe nta hotel nimwe yabaga mu Mujyi wa Gitarama, abikorera kubufatanye n’inzego zariho icyo gihe, bashakaga ikibanza icyo gihe baragihabwa mu Murenge wa Cyeza mu karere ka Muhanga, ubu ni hafi y’umuhanda mugari wa kaburimbo, ugana Kigali.

Amakuru avugwa ko himuwe abaturage bavugako bagiye kuhashyira icyo gikorwa cyatewe inkunga na perezida. Hubakwa ibigega dore ko bamwe mu bayobozi b’Akarere bari batuye. Nuko imyaka irahita indi irataha ahagombaga gushyirwa hotel ubu harashakishwa ikindi kibanza gihereye mu Murenge wa Shyogwe ahagana muru gabano ruhuza Akarere ka Muhanga n’Akarere ka Ruhango.

Mu nama Perezida Paul Kagame yagiranye n’Abavuga rikijyana, yavuzeko iyi hotel igomba kubakwa mu maguru mashya nta rundi rwitwazo bafite.Umuyobozi ukuriye Kampani bise RMK(Ruhango,Muhanga,Kamonyi),ari nawe washinzwe kubaka koteli utu turere duhuriyemo. Twagiramutara Kalifani yavuzeko yashatse umushoramaro wo Mugihugu cya Turquie, basuzumye basanga nta bushobozi afite bwo kuzamura hoteli yo mururu rwego biba ngombwa ko bamureka.

Goverineri w’intara y’Amagepfo Kayitesi Alice avuga ko barimo gushakisha abashoramari bazabafasha gushyira mu bikorwa uyu mushinga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends