Kuri uyu mugoroba wo kuwa 17 mutarama 2025, nibwo Hagiye hanze amakuru yemeza ko Umukinnyi wabigize umwuga Charles Bbaale yamaze gusezera mu ikipe ya Rayon Sport abicishije mu rwandiko yandikiye iyi kipe.
Ibi bibaye nyuma Yuko Charles Bbaale Yari amaze igihe kitari gito cyane Ari mubihe bitari byiza haba kuruhande rwe, ndetse nabakunzi ba Rayon Sport kubera kutabaha ibyo bamwifuzagaho.
Imwe mu mpamvu zatumye abafana n’abakunzi ba Rayon Sport batangira gushidikanya kumusaruro we, ni kuva igihe Uyu mukinnyi Ufite ubwenegihugu bw’igihugu cya Uganda yagiriye imvune mu myitozo yiteguraga Umukino wahuje Rayon Sport na Gorilla Fc wabaye taliki 24-11-2024.
Charles Bbaale yaciye mu makipe atandukanye mu gihugu cy’iwabo cya Uganda arimo na Villa SC yubakiyemo ibigwi.

Charles Bbaale
