Ishimwe Dieudonne wateguraga irushanwa ry’ubwiza mu Rwanda rya Miss Rwanda yafashwe nyuma y’igihe atorokeye mu mahanga akatiwe.

Amakuru yatangajwe n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri leta zunze ubumwe za Amerika aravuga ko hafashwe umugabo uri mu kigero cy’imyaka 38, ariwe Ishimwe Dieudonne wari warahunze inzego z’ubutabera nyuma yo guhamwa ibyaha birimo ibishingiye ku ihohotera, akaba yafatiwe I Dallas.
Umuyobozi washyizweho by’agateganyo w’urwego rushinzwe gukurikirana abinjira mu gihugu mu buryo butemewe no kubirukana mu gihugu(ICE), yavuze ko Amerika itazareka abakora ibyaha bagahungira ubutabera mu bihugu by’amahanga anashimangira imikoranire yabo n’inzego z’umutekano.
Ishimwe Dieudonne yari yarashyiriweho impapuro zimusabira gutabwa muri yombi kubera gutoroka ubutabera mu Rwanda ku cyaha cyo guhohotera kuva muwa 2024.
Bivugwa ko uyu Mugabo yinjiye muri leta zunze ubumwe za Amerika mu buryo bwemewe ariko nyuma akaza gukora ibisa nko kurenga ku mategeko yo muri iki gihugu yari arimo ibyamushyize mu bashakishwa.
Prince kid yafashwe ku ruhare rwa FBI yatanze amakuru kugeza ubu bakaba Hari gukusanywa ibikenewe byose ngo yoherezwe mu Rwanda

Ishimwe Dieudonne Uzwi nka Prince Kid yatawe muri yombi

