Itangazo ku ingendo z’abanyeshuri biga bacumbikirwa mu kujya mu biruhuko basoza igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri wa 2024/2025.
Nk’uko bigaragara mu itangazo rimaze gushyirwa hanze na NESA ibifite mu nshingano, Dore ingengabihe yose ku ingendo z’abanyeshuri.
Kuwa Kane Tariki 03 Mata 2025.
hazataha abanyeshuri biga mu turere turimo Nyarugenge,Gasabo,Kicukiro two mu mujyi wa Kigali ndetse n’abo mu turere twa Huye na nyamagabe mu ntara y’amajyepfo, abo mu karere ka Musanze mu ntara y’amajyaruguru kimwe n’abo muri Nyagatare na Gatsibo two mu ntara y’iburasirazuba.
Kuwa Gatanu tariki 04 Mata 2025.
Hazataha abanyeshuri biga mu turere twa Ruhango,gisagara two mu ntara y’amajyepfo, Rubavu na nyabihu two mu ntara y’iburengerazuba, Burera mu ntara y’amajyaruguru ndetse n’abo muri Rwamagana na kayonza mu ntara y’iburasirazuba.
Kuwa Gatandatu tariki 05 Mata 2025.
Hazataha abanyeshuri biga mu turere twa Karongi, Rutsiro two mu ntara y’iburengerazuba, Nyanza na Kamonyi two mu ntara y’amajyepfo, Rulindo na Gakenke two mu ntara y’amajyaruguru ndetse n’abo muri Ngoma na Kirehe mu ntara y’iburasirazuba.
Ku cyumweru Tariki 06 Mata 2025.
Hazataha abanyeshuri biga mu bigo byo mu turere twa Muhanga, nyaruguru two mu ntara y’amajyepfo, Rusizi na nyamasheke two mu ntara y’iburengerazuba, Bugesera yo mu ntara y’iburasirazuba ndetse na Gicumbi ho mu ntara y’amajyaruguru.
NESA Kandi isoza Isaba ibigo kohereza abana ku gihe nk’uko biteganyijwe ndetse ikibutsa ko abanyeshuri bagomba koherezwa bambaye impuzangano.
Ababyeyi koherereza abana babo amafaranga y’urugendo azabageza mu ngo zabo mugihe Kandi ababishinzwe mu turere n’imirenge gukurikirana iby’ingendo z’abana.
Abanyeshuri Bose bazafatira imodoka zibacyura murugo mu mujyi wa Kigali kuri Pele Stadium.
Nyuma ya saa cyenda z’amanywa Abanyeshuri barasabwa kuba bageze ahateganyijwe(Pele Stadium) kuko nyuma y’iyo Saha hazajya hafungwa.