None kuri uyu wa 17 Kanama 2025 minisiteri y’uburezi ishyize umucyo ku makuru ajyanye n’ibihe amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya leta mu byiciro bitandukanye muri uyu mwaka wa 2025.
Nk’uko mu itangazo rishya ribivuga,amanota y’ibizamini bya leta ku banyeshuri bakoze ikizamini gusoza amashuri abanza ndetse n’ayabakoze ibizamini by’icyiciro rusange cy’ayisumbuye 2024/2025 azasohoka kuwa 19 Kanama 2025.
Hazaba Ari kuwa Kabiri w’icyumweru gitaha ku I saa Kenda z’amanywa uyu muhango ukazaba ukurikirwa no ku imbuga nkoranyambaga za minisiteri y’uburezi harimo na Shene yabo ya YouTube.
Mu byatangajwe n’uko Kandi igihembwe cya mbere cy’amashuri kizatangira kuwa 08 nzeri 2025 iri tangazo rikaba rigenewe ababyeyi n’abandi bafite mu nshingano abana bakiri ku intebe y’ishuri.

