I Roma bamaze gutora Papa Mushya w’umunyamerika usimbura Papa Francis uherutse kwitaba imana ku myaka 88 Nubwo byari byabanje kunanirana.

Umunya amerika Robert Francis Prevost atorewe kuyobora kiliziya Gatolika ku isi aho ahise afata izina rya Papa Leo XIV nk’izina ry’ubushumba.
Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 08 Gicurasi 2025 ahagana saa moya ku isaha yo mu Rwanda nibwo amakuru meza aturuka i Vatikani mu gihugu cy’ubutaliyani ahaberaga amatora yo gushaka Umuyobozi mukuru wa Kiliziya gatolika ku isi hari hamaze kuzamuka umwotsi w’umweru nk’ikimenyetso cy’uko amatora agize icyo ageraho.
Papa watowe abantu benshi bari bategereje n’amatsiko menshi yo kumenya ugiye kuyobora Kiliziya Gatolika ku isi nyuma y’uko byari bisa n’ibyananiranye kuva Ejo hashize kuwa Gatatu tariki 07 Gicurasi kuko anatora yakozwe yari yabuze gica kugeza hafashwe umwanzuro wo gukomeza kuri uyu wa 08 Gicurasi 2025 bikaba birangiye abaye Papa Leo XIV.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 08 Gicurasi 2025 nabwo abakalidinari bemerewe gutora Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi(Papa) bari babyutse bakomeza amatora ariko bikomeza kwanga hongera kugaragara umwotsi w’umukara ugaragaza ko amatora atageze ku cyari kigambiriwe.
Bigenda gute iyo Papa atowe ahabera amatora
Iyo habonetse Umukalidinali utorwa Nk’umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika, Umukalidinali mukuru akoresha ururimi rw’ikiratini akabaza uwatowe niba yemera amatora nuburyo yakozwemo, iyo abyemeje Abazwa Amazina ashaka Kwitwa nka Papa kugirango yifashishwe batangaza Papa mushya ugiye kuyobora bityo hakabona Kuzamurwa umwotsi w’umweru wanzura ko hanzuwe Ibyavuye mu matora hagati y’abari muri Conclave ari nabyo bimaze gukorwa.
nyuma yabyo hakurikiraho Ikusanywa ry’impapuro n’inyandiko zifitanye isano n’igikorwa cyabaga aho bigatwikwa bigatwikwa bigatanga ikimenyetso cyo kugagaragariza isi ko Papa mushya abonetse.

