kuri uyu wa 09 Gicurasi 2025, urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro mu mujyi wa Kigali haburanishirijwe urubanza rwa Turahirwa Moses n’urwa Ntazinda Erasme wahoze ari meya w’akarere ka Nyanza aho umwe muri bo yafunguwe undi akaba yakomeje gufungwa.

Mu rubanza rwa Turahirwa Moshion ukurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha no gutunga ibiyobyabwenge(urumogi), urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwakatiye uyu Moses Turahirwa washinze inzu y’imideli ya Moshion gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera ibyaha akurikiranyweho.
Urukiko rwagaragaje ko impamvu uyu Moses Turahirwa akomeza gufungwa ari uko impamvu ze yatanze zo gukurikiranwa adafunze zidafite ishingiro.
ku rundi ruhande kandi Muri uru rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro haburanishirijwe urubanza rw’uwitwa Ntazinda Erasme wari Meya w’akarere ka Nyanza aho yasabiwe kurekurwa kubera inzitizi ze z’uko urubanza rutakomeza basanze zifite ishingiro.
Nanone indi mpamvu yatumye arekurwa n’uko umugore we yashinjwaga guta yaramuhaye imbabazi anabicishije mu nyandiko ibyemeza.
kugeza ubu haribazwa niba uwafunguwe asubira mu nshingano ze ndetse ibi bibaye nyuma y’iminsi mike abantu ku mbuga nkoranyambaga bibaza uburyo ibirego byashinjwaga Erasme Ntazinda bizamuhana cyane ko abenshi batari bagasobanukiwe icyo amategeko abivugaho.
Kuri Moshion nyuma y’iminsi igenwa inzego z’ibifitiye ububasha zizatangaza icyo gukurikira.

