Amasezerano ya Visit Rwanda na PSG yongerewe kugeza mu 2028

Leta y’u Rwanda yongereye amasezerano na Paris Saint-Germain (PSG) yo kwamaza ubukerarugendo bari bazanzwe bafitanye kuva 2019 ubwo batangiraga  ubu bufatanye binyuze mu kwambara Visit Rwanda mugihe bari mu imyitozo

Aya masezerano yatangiye muri 2019, agamije kumenyekanisha  ibyiza bitatse u Rwanda mu rwego rwo gukurura ba mucyerarugendo  binyuze mukwambara imyenda yanditseho Visiti Rwanda mugihe bari mu imyitozo isanzwe yewe n’igihe bari mu imyitozo ibanziriza umukino  byatangiye  bamari ku ikibuga cya Parc des Princes, aho ubu bzakomeza kwambara Visit Rwanda kugeza 2028 ubwo hazakorwa andi masezerano.

Mu masezerano mashya, biteganyijwe ko abakinnyi b’iyi kipe bazakomeza kwambara ku kuboko imyenda yanditseho “Visit Rwanda” mu mikino y’igikombe cy’Isi cy’ama-Club kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mpeshyi ya 2025.

Jean-Claude Afrikia, Umuyobozi Mukuru w’ikigo k’igihugu  RDB, yavuze ko ubu bufatanye hagati y’U Rwanda na PSG bwagize uruhare rukomeye k’u Rwanda muburyo bw’iterambere ndetse no kugaraga u Rwanda nk’ahantu hakeye umuntu yajya gusura yagize ati:

“Ubu bufatanye bwagize uruhare runini mu kugaragaza u Rwanda nk’ahantu hakeye ho gusura, hashora imari ndetse hanateza imbere impano, siporo n’umuco. Kongera amasezerano kugeza 2028 ni amahirwe akomeye yo gukomeza kubaka ibyo twagezeho.”

Si ukumenyekanisha u Rwanda gusa kuko PSG yashinze n’ishuri ryigigisha umupira w’amaguru(academi) rikorera mu akarere ka huye aho abana barenga 400 bamaze kunyura muri iryo rerero bikaba binafasha gukuza impano z’abana kurigira ngo ruhago nyarwanda irusheho gutera imbere kuruhando mpuzamahanaga..

Uretse PSG, Visit Rwanda yamamazwa no ku myambaro y’amakipe akomeye nka Arsenal yo mu Bwongereza na Bayern Munich yo mu Budage, ibi byaje nyuma y’uko muminsi yashize igihugu cya congo cyarimo gishaka ko u Rwanda baruhagarikira amasezerana n’aya makipe yo kwamamaza Visit Rwanda barushinja guhungabanya umutekano muri congo gusa ay’aamakipe yanze kumva ibyo bayabwiraga ahubwo ahitamo gukomeza ubufatanye n’u Rwanda kugeza naho amasezerano akomeza kongerwa.

Amasezerano ya Visit Rwanda na PSG yongerewe kugeza mu 2028

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends