Amatariki y’umukino w’ijonjora rya mbere rya CAF Champion League ikipe ya APR FC izakiramo ikipe ya Pyraid yo mu Misiri wigijwe inyuma bihita bituma izayakirir muri Sitade Amahoro.
K’umunsi wo ku wambere nibwo hagiye amakuru hanze avuga ko sitade Amahoro guhera tariki ya 15 kugeza tariki ya 28 Nzeri iyi sitade izaba ifunze mu rwego rw’uko mu Rwanda hazaba hari kubera shampiyona y’Isi yo gusiganywa ku magare(UCI Road Race Championship), ibyo byahise bituma ikipe ya APR FC yagomba kuzakira ikipe ya Pyramid mu mukino wa mbere w’ijonjora rya mbere rya CAF Champion, kubera ko uyu mukino wagombaga kuzaba tariki ya 28 Nzeri kandi sitade ikaba yari kuba igifunze byahise biba ngombwa ko iyi kipe izakirira uno mukino kuri kigali Pele Stadium.
Amakuru meza agezweho ubungubu n’uko nyuma y’uko CAF itangaje ko basanze Kigali Pele Stadium itemerewe kwakira imikino ny’Africa uno mukino wahise wimurirwa amatariki maze wigizwa iyuma ushyirwa tariki ya 1/10/2025, bivuze ko APR FC izakira Pyramid muri sitade Amahoro kuko UCI Road Race Championship izaba yarangiye, Umukino wo kwishyura wo ni tariki 5/10 I Cairo mu Misiri..
N’inkuru nziza kubabakuzi b’ikipe ya APR FC ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru hano iwacu mu Rwanda, kubona APR FC na Pyramid bikinira muri Sitade Amahoro.

APR FC izakira Pyramid muri sitade amahoro tariki ya 1/10/2025 mu ijonjora rya mbere rya CAF Champion League
