Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Algeria ryatangaje ko Ikipe y’Igihugu Amavubi azakina umukino wa gicuti na Algeria kuwa 5 Kamena 2025, mu rwego rwo kwitegura gushaka iteke y’igikombe cy’isi cya 2026.
Ni umukino uzabera muri Algeria kuri Chahid Hamlaoui Stadium iherereye mu mujyi wa Constantine, nkuko byemejwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Algeria bavuze ko bafitanye umukino n’amavubi babinyujije kumbuga nkoranyambaga zabo mu rwego rwo kwitegura neza imikino isgaye yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2026.
Uyu mukino watangajwe nyuma y’uko Algeria yateganyaga kuzakina na Niger ariko biza kurangira impande zombi zitumvikanye uko uwo mukino wazakinwa birangira bahisemo kuzakina n’amavubi mu rwego rwo kwitegura neza
Kuruhande rw’u Rwanda n’icyintu cyiza cyane k’umutoza Adel Amrouche usanzwe nubundi ukomoka Algeria, kuko uwo mukino wa gicuti uzaba habura amezi abairi gusa ngo Amavubi yongere ahure na Nigeria iherutse kudutsindira I Kigali, bikazaba ari imyiteguro myiza cyane dore ko Amavubi nayo agifite amahirwe yo kuba yazitabira igikombe cy’Isi kunshuro yayo yambere mumateka.
Kugeza ubungu Amavubi ari ku mwanya wa Kabiri n’amanota 8 aho akurikiranye N’Africa y’epfo yo ifite amanota 13, mugihe u Rwanda runganya na Benin, naho Nigeria ifite amanota arindwi k’umwanya wa 4
Algeria na yo iri kwitegura gukomeza imiko yo gushaka tike y’igikombe cy’isi gusa yo isa niyamaze gukatisha tike kuko iyoboye itsinda G n’amanota 15, ariko inyuma yayo nayo Mozambique n’amanota 12, Botswana na Uganda (9) bakomeje kuyikurikira hafi naho ubona ko bitarasobanuka neza ruracyageretse .
Uyu mukino uzaba aramahirwe akomeye kumpande zombi mu rwego rwo kwitegura neza gusa kuruhande rwa Amavubi n’ikintu cyiza cyane gutangira gukina imikino ya Gicuti n’amakipe akomeye n’intambwe ikomeye kuko bizajya bigenda turushaho kumenya urwego rw’abakinnyi bacu kugira ngo tumenye ahao duhagaze, igikombe cy’Iisi cyizaba umwaka utaha kibere muri USA, Canada na Mexico ahazabera Igikombe cy’Isi 2026.

Algeria n’imwe mu makipe akomeye hano k’umugabane w’Africa

Azaba arimyiteguro myiza ku mavubi azaba yitegura gucakirana na Nigeria