Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi , yatsinzwe na Super Eagles ya Nigeria ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa gatanu wo mu itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026. Uyu mukino wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 21 Werurwe 2025, aho Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari mu bitabiriye kureba uwo mukino, sitade amahoro yari yuzuye hose yapfutse kuburyo abantu bahageze nyuma batabonye uko binjira.
Ibitego bya Victor Osimhen nibyo byatandukanyije impande zombi
Nigeria yatangiye umukino isatira cyane, ishaka kwishyura amanota yari yaratakaje mu mikino ibanza,wabonaga ko bafite inyota cyane umukino bawukaniye kuko iyo baramuka batsinzwe amahirwe yari kuba ayoyotse. Ku munota wa 11, rutahizamu Victor Osimhen yafunguye amazamu nyuma yo kwakira umupira kuri kufura yari itewe na Lookman Ademola. Ni kufura yateye maze umupira uzumba aba myugariro ba Amavubi maze uyu muso arambura y’amaguru ye mareremare ashyira umupira mu izamu ntakindi Ntwari yari gukora,abakinnyi ba Nigeria ryagaragaje ubuhanga mu kibuga hagati, rikanashyira igitutu gikomeye ku bwugarizi bw’Amavubi, aho babonaga ko amavubi yatangiye akina ariko ubona imipira bayisubiza inyuma cyane batinye kwinjira mu rubuga rwa Nigeria.
Ku munota wa 45+2, mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Osimhen yongeye kwigaragaza, atsinda igitego cya kabiri nyuma yo gucika ba myugariro b’u Rwanda agahigika aroba umunyezamu Fiacre Ntwari. Iki gitego cyaciye intege Amavubi, cyongerera Nigeria amahirwe yo gukomeza gushyira igitutu ku mavubi.
Nubwo u Rwanda rwarushijwe, hari uburyo bwiza bwabonetse ariko ntibwabyazwa umusaruro. Abakinnyi nka Mugisha Gilbert na Muhire Kevin bagize amahirwe yo gutsinda, ariko umunyezamu wa Nigeria Stanley Bobio yitwaye neza,ubwo buryo bwatangiye kuboneka aho Mugisha Girbelt agiriye mukibuga ku munota wa 35 asimbuye Samuel Gerete wabonaga ko byanze uruhande bamukinishijeho atarushoboye.
Mu gice cya kabiri, umutoza w’Amavubi yakoze impinduka, ashyiramo Yves Habimana na Ruboneka Jean Bosco,Muhire Kevin ngo bagire icyo bahindura ku mukino, ariko byarangiye u Rwanda rubuze igitego. Ku munota wa 88, Habimana Yves yatsinze igitego baracyanga yari yaraririye (offside), maze abasifuzi bagihakana.
Birangira Amavubi bwa mbere mu mateka atsindiwe na Nigeria muri Sitade Amahoro ivuguruye imbere Ya Perezida Paul Kagame ndetse n’abanyarwanda bari bitabiriye ari benshi cyane bataha babaye kubera kubura itsinzi ndetse banarushijwe cyane.
Uko Itsinda C Rihagaze Nyuma y’Uyu Mukino
Nyuma yo gutsindwa, u Rwanda rwahise rujya ku mwanya wa gatatu n’amanota arindwi. Afurika y’Epfo niyo iyoboye itsinda n’amanota 10 nyuma yo gutsinda Lesotho ibitego 2-0. Benin ifite amanota 8, Nigeria ikagira amanota 6, Lesotho 5 naho Zimbabwe ikagira amanota 3.
Ikipe y’Igihugu izongera gukina ku wa Kabiri, tariki ya 25 Werurwe 2025, aho izakira Lesotho mu mukino w’umunsi wa 6. Amavubi afite akazi katoroshye ko kugaruka mu murongo mwiza kugira ngo abone amahirwe yo gukomeza kwitwara neza muri iri tsinda.




































