Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Gen Patrick Nyamvumba, yasuye Ikipe ya APR FC, ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup. yababwiye ko ejo bagomba gukora ibishoboka bagasezerera Al Hilal SC muri 1/2 cya CECAFA Kagame Cup.
Gen Patrick Nyamvumba, yasuye Ikipe ya APR FC, ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup mbere y’uko k’umunsi w’ejo ku wa gatandatu barimo kwitegura umukino ukomeye cyane wa 1/2 uzayihuza na Al Hilal yo muri Sudan.
N’umukino uzaba k’umunsi w’ejo isaha ya 11:00am zaho mu Rwanda bizaba ari ku isaha ya 12:00am za Tanzania, n’umwe mu mikino uzaba ukomeye cyane nyuma y’uko aya makipe yombi asa nk’aho ariyo makipe yitabirirye CECAFA Kagame Cup 2025. ikipe ya APR FC yakiriye abakinnyi bagera kuri batandatu bari baragiye mu makipe y’ibihugu byabo harimo 4 bari barahamagawe mu Amavubi ndetse n’abandi bakinnyi babiri bari mu ikipe y’igihugu ya Uganda.bose bamaze kujyera muri Tanzani ndetse bakoze n’imyitozo hamwe n’abandi biteganyijwe ko bashobora no kuza kwifashishwa kuri uyu mukino.
Ikipe ya Al Hilal nayo yakiriye abakinnyi bayo bari mu ikipe y’Igihugu ya Sudan bagera kuri 11 bose, ubona ko uyu mukino uzaba amakipe yombi afite abakinnyi bayo .

Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Gen Patrick Nyamvumba, yasuye Ikipe ya APR FC, ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup

Gen Patrick Nyamvumba yababwiye ko ejo bagomba gukora ibishoboka bagasezerera Al Hilal SC muri 1/2 cya CECAFA Kagame Cup.


