Nyuma Yuko muri leta zunze ubumwe za America, kumunsi wo kucyumweru biriwe bahagaritswe gukoresha urubuga rwa TikTok, ubu rwagarutse nkuko byari bisanzwe ndetse hakomeza gushimwa kwa perezida Donald trump.
Ku mugoroba wo kuwa 19 mutarama 2025, nibwo ubuyobozi bwa TikTok bwashyize hanze itangazo rivuga ko ruri kugarura ku murongo uru rubuga muri America.
Muri iryo tangazo hagarutsemo izina Donald trump, aho bavugaga ko bamwizereye mo Kandi ko Ari we uri kubibafashamo dore ko nawe yari yagaragaje ko Ari bukore ibishoboka TikTok ikagarurwa.
Ntibyatinze, kuko mu masaha ya saa tanu zijoro rishira kuwa 20 mutarama 2025 abatuye iki gihugu bongeye gusubira ku murongo w’urwo rubuga rukoreshwa n’abarenga miliyoni 170 muri iki kiguhu.
Kubera inyota abatuye Leta zitandukanye za America bari bafitiye igaruka rya TikTok byabanejeje, bizamura igikundiro kuri Trump ndetse benshi batangira gusakaza amagambo meza ataka uyu mukuru w’iguhugu cyabo.
Donald trump Akoze ibi mu gihe uyu munsi tariki ya 20 mutarama 2025 Afite irahira nk’umukuru w’iguhugu cya America nyuma yo gutorerwa kuyobora leta zunze ubumwe za America ahigitse Kamala Harris bari bagatanye, ni umuhango biteganyijwe ko witabirwa n’abayobozi benshi baturuka impande zose zigize isi.
Mu bayobozi byitezwe ko bitabira iri rahira harimo Barack Obama wayoboye iki gihugu ndetse n’umufasha we, Joe biden n’umufasha we bari buhererekanye ububasha na perezida mushya(Trump) n’intumwa z’ibihugu byinshuti za America.
