America ikomeje kuyobora isi mu muziki, Ese Ni iki abanyamerika barusha umuziki w’ibindi bihugu bituma bafata ku gakanu abandi bahanzi.

Reka tugaruke kuri bimwe mu bimenyetso biri kugaragaza itumbagira ry’urwego rw’umuziki muri Amerika.
Muri iki cyumweru turi gusoza ijanisha n’imibare y’ibyatangajwe n’imbuga zicuruza umuziki ku isi zatangaje intonde nyinshi ziriho abahanzi n’indirimbo ndetse aho Bose indirimbo zabo nabo ubwabo nibo babaga bayoboye.
Dore bimwe mu byagiye bitangazwa kugeza uyu munsi
Mu bihembo bya iHeartRadio Umuhanzikazi Tylor Swift yayoboye abahanzi nk’umuhanzi mwiza ndetse ikigaragaza ko Ibindi bice by’isi biri inyuma ya Amerika nuko abari bahataniye hamwe muri ibi bihembo batashye ubusa barimo na Davido wo muri afurika.
Uyu mukobwa Kandi yongeye kuza ayoboye urutonde rwakozwe na Billboard nk’umuhanzikazi mwiza w’ikinyejana, kuri uru rutonde abanya Amerika icumi nibo babanjirije abandi bishimangira urwego rwabo.
Ni mugihe Kandi abarimo Drake, Kendrick Lamar nabo ku mbuga za Spotify na Audiomack bakomeje kuba abami, none uyu munsi indirimbo ya Lady Gaga na Bruno Mars nabo bo muri Amerika niyo yashyizwe ku mwanya w’indirimbo zacuruje kuko yagurishijwe kopi nyinshi Ni izirenga Miliyoni 5.
Nkaho bidahagije Urubuga rwa Chart Data rwashyize Amerika kumwanya wa mbere mu bihugu byacurujwemo cyane imiziki mu mwaka tuvuyemo wa 2024 aho Amerika ikurikiwe na N’ubuyapani,Ubwongereza,Ubudage,Ubushinwa,Ubufaransa n’ibindi.
