Amerika nicyo gihugu gifite kaminuza nyinshi ziri mu inziza ku isi

Mugihe ku rutonde rwa kaminuza 100 za mbere Nziza ku isi ziri mu bihugu bitarenze no kuri 20 igihugu cya Amerika cyihariye kimwe cya Gatatu cyazo mu gihe igihugu kiyigwa mu ntege ikirusha izigera kuri 25 zose kuri uru rutonde.

Ibi bigaragazwa nuko kuri uru rutonde rwa kaminuza 100 Nziza Kandi zigezweho ku isi kubera uburezi bufite ireme zitanga Amerika ifitemo 36 naho 11 zikaba ziri mu gihugu cy’ubwongereza.

Ku mwanya wa Mbere hari leta zunze ubumwe za amerika na kaminuza 36,kuwa Kabiri hakaba Ubwongereza na 11 naho ubudage bukaba bufite mo izigera ku munani zose ku mwanya wa Gatatu.

Ubushinwa buri ku mwanya wa Kane kuko bwo bufitemo zirindwi mu ijana naho ku mwanya wa Gatanu hakabaho igihugu cya Australia gifite kaminuza 6 zikunzwe Kandi zitanga uburezi ku rwego rwiza bituma zishyirwa kuri uru rutonde.

Ibihugu nk’ubuholandi, Hong Kong, ubufaransa,Canada,koreya y’epfo ni bimwe mu biri mu icumi bya mbere nabyo biri hagati ya kaminuza 6 na 3 cyakora hakaza nibindi inyuma Gato birimo ubusuwisi, ubuyapani, Singapore n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends