Angola yatangaje ko izaba umuhuza mu mishyikirano y’amahoro hagati ya leta ya congo n’inyeshyamba za M23

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya congo (RDC) yari yarakomeje kwanga kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23, ifata uwo mutwe nk’uw’iterabwoba. Icyakora, mu rwego rwo gushaka amahoro arambye mu burasirazuba bwa congo, igihugu cya Angola cyatangaje ko kigiye kuba umuhuza mu biganiro hagati ya Leta ya congo n’umutwe wa M23. ku itariki ya 11 werurwe 2025, perezida wa Angola, Joao Lourenco, yatangaje ko azakoresha imbaraga mu guhuza impande zombi hagamijwe kugera mu masezerano y’ihagarikwa ry’imitwe yitwaje intwaro no kugabanya umwuka mubi mu karere. Biteganijwe ko ibyo biganiro bizatangira ku itariki 18 Werurwe 2025 mu murwa mukuru wa Angola,Luanda.

Ku rundi ruhande, umuvugizi wungirije wa M23 yashimye ikigikorwa cy’ubuhuza, avuga ko ari intsinzi y’ubwenge kandi yemeza ko uwo mutwe witeguye kwitabira ibiganiro

Nubwo leta ya congo yari isanzwe yanga kugirana ibiganiro na M23, ubu yagaragaje ubushake bwo kwitabira ibyo biganiro, n’ubwo nta bisobanuro birambuye yatangaje kuri iyo gahunda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends