APR BBC yatsinzwe na Al Ahli Tripoli yo muri Libya amanota 84-71, inanirwa kugera ku mukino wa nyuma w’Irushanwa Nyafurika muri Basketball, #BAL5, riri kubera muri Afurika y’Epfo.
nyuma yo kwitwra neza mu mikino ibiri iheruka harimo n’umukino ukomeye batsinze ikipe ya yatwaye BAL umwaka ushize ariyo Petro athletic ikayitsinda amanota 75-57, igakurikizaho ikipe ya Rivers Hoopers ikayitsinda amanota 104-73, abanyarwanda n’abakunzi ba Basketball bari bategereje kureba uko iyi kipe iri buze kwitwara muri 1/2 imbere ya Al Ahli Tripoli yari yapatsinze imikino ibiri bahuriye m’u Rwanda ubwo bakina Play-off, ikipe ya APR BBC yatangaga icyizere nyuma yo kongeramo umutoza ufite ubunararibonye ndetse n’abandi bakinnyi abenshi bibwiraga ko iri buze kubasha kwitwara neza imbere ya Al Ahli Tripoli ikaba yayigaranzura gusa siko byagenze ikipe ya Al Ahli Tripoli yakomeje kwereka APR BBC ko haribyinshi ikibura.
N’umukino waranzwe no kugenda begerana mu manota kuko agace kambere karangiye ikipe ya APR BBC irimbere n’amanota 17-18,gusa agace ka kabiri byaje guhinduka ikipe ya Al Ahli Tripoli ikarangiza n’amanota 36-29, agace ka gatatu APR BBC yaje konjyera kukayobora n’amanota 55-57,gusa mu gace ka kane byaje guhinduka ikipe ya Al Ahli Tripoli umukino iwurangiza ariyo iyoboye n’amanota 84-71.
Ikipe ya APR BBC n’ubwa mbere yarigeze muri 1/2 cya BAL, gusa isigaranye umukino umwe wo guhatanira umwanya wa gatatu ikazakina n’ikipe iributsindwe hagati ya uhuza Al Ittihad na Petro de Luanda.




