APR BBC yari ihagarariye u Rwanda mu mikino ya nyuma y’Irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2025) yegukanye umwanya wa Gatatu nyuma yo gutsinda Al Ittihad yo Misiri amanota 123-90.
Nyuma yuko APR BBC isezerewe Al Ahli Tripoli yo muri Libya, APR BBC yanditse amateka yo kuba ikipe ya mbere yo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba yasoreje ku mwanya wa gatatu mu Irushanwa Nyafurika rya Basketball Africa League.
ikipe ya APR BBC yagerageje kwitwara neza ntago ari bibi nyuma y’uko bongereyemo amaraso mashya bakaba babashije kwegukana umwanya wa gatatu ndetse berekana ko ari n’ikipe ikomeye, n’ugutegereza umwaka utaha bakaba bategura bakazabasha kuba bazegukana iri rushanywa.
Umukino wa nyuma uzahuza Petro de Luanda na Al Ahli Tripoli, ku Cyumweru.




