APR FC kuri icyi cyumweru nibwo yasinyishije abakinnyi bagera kuri 5 bose yari yaramaze kumvikana nabo ariko bari batarashyira umukono ku amasezerano nayo ngo ibyemeze k’umugaragaro ko yamaze kubasinyisha.
Ku ikubitiro yasinnyishije Kuri iki Cyumweru, tariki ya 22 Kamena 2025, ni bwo APR FC yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo, itangaza ko yahaye yamaze gusinnyisha Memel Raouf Dao imukuye muri Burkina Faso, akaba n’umukinyi w’ikipe ya Burkina Faso.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo yagize iti” APR FC inejejwe no kwakira Memel Raouf Dao mu muryango mugari wa APR FC.”
Memel Raouf Dao afite imyaka 21 yarasanzwe akinira ikipe ya AS Sonabel Ouagadougou y’iwabo muri Burukina Faso, yatsinze ibitego 5 umwaka ushize w’imikino, ikindi n’uko ariwe mukinnyi wenyine wabanje mu ikibuga ukina imber muri shampiyona ya Burkina Faso m’umukino uheruka kubahuza n’ipe y’igihugu ya Tunisia.
Kuri uyu munsi kandi APR FC yasinyishije umunyezamu Hakizimana Adolphe wavuye muri AS Kigali, yasinyishije kandi Bugingo Hakim wavuye muri Rayon Sport hamwe na Iraguha Hadji wavuye muri Rayon, yasinyishije kandi Ngabonziza Pacifique wavuye muri Police FC, Omborenga Fitina wavuye muri Rayon Sport, undi yasinnyishije n’umugande Ronald Ssekiganda bose hamwe bakaba abakinnyi 7 imaze gusinyisha uyu mwaka.
Ikipe ya APR FC isigaje gusinyisha Umukinnyi umwe ukina k’uruhande rw’ibumoso akaina asatira izamu kandi uwo mukinnyi akaba ari umunyamahanga gusa we ntago aramenyekana.
Ese ukurikije uko APR FC yitwaye ku isoko ubona abakinnyi yaguze bahagije cyangwa yagombaga kugura abakinnyi bakomeye kurusha abangaba. APR FC niyo izahagarari u Rwanda mu mikino ya CAF Champion League.

APR FC yasinyishije Ngabonziza Pacifique

APR FC yasinyishije Hakizimana Adolphe

APR FC yasinyishije umuny-Brukina Faso Memel Raouf Dao

APR FC yasinyishije Bugingo Hakimu