Ikipe ya APR FC yatsinzwe na Mukura Victory Sports igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Huye, byatumye yisanga mu rugendo rumwe na mukeba Rayon Sports, nayo iheruka kunganya na Amagaju FC 1-1.
Uyu mukino wari ukomeye cyane, aho APR FC nyuma y’uko mukebe anganyije yari ifite intego yo gutsinda kugira ngo ikomeze kumusatira ku mwanya wa mbere dore ko ioyo itsinda hari gusigaramo inota rimwe gusa none byarangiye akomeje kuba amanita ane yose. Gusa, Mukura yagaragaje gukomera ku kibuga cyayo nyuma y’uko mumukino ubanza wabereye ikigari yabanje ibitego bibiri bakabyishyura ndetse bikarangira bayitsitse 4-2, ariko kuriyi nshuro siko byagenze yabanje igitego ndetse ikomeza nokuyobora umukino kugeza umukino urangiye.
Igitego rukumbi cyabonetse ku munota wa 27, cyatsinzwe na rutahizamu wa Mukura w’umukongomani, bituma abafana bayo bishimira intsinzi ikomeye bakuye ku ikipe ikomeye. APR FC yagerageje gusatira cyane ngo yishyure, ariko ba myugariro ba Mukura barwana no gukomeza kurinda izamu ryabo neza, birangira binabahiriye umukino wose urangira bakiyoboye 1-0.
Iyi ntsinzi yahaye Mukura amanota atatu y’ingenzi, ituma izamuka ku rutonde rwa shampiyona. Naho APR FC, gutsindwa kwayo bivuze ko itakaje amahirwe yo guhita isigara ikinyuranyo yon a Rayona ari inota 1 ahubwo akomeza kuba amanota 4, bigaha Rayon Sports agahenge n’ubwo nayo iheruka kunganya n’Amagaju 1-1.
Ubu shampiyona ikomeje kuba ishyushye ntago birasobanuka magingo ayangaya, kuko APR FC na Rayon Sports zose biracyagaragara ko biri kipe igifite amahirw menshi ku igikombe cyuy’umwaka, ariko hakomeje kwigaragaza andi makipe nka Mukura nayo ashaka kuza mumyanya myiza y’imbere .
Icyiri kwibazwa Ese APR FC izisubiraho ku mikino itaha? Ese Rayon Sports izabibyaza umusaruro? Amakipe akomeye ari kugorwa, kandi shampiyona iracyakomeje, nugutegereza tukareba uko imikino isigaye izagene muruyu mwaka aya makipe uko ari abiri agorew ihuye kuko apr fc imikino yakiniyeyo ibonye amanota 0 kuri 6 ndetse na Rayon 1 kuri 6 uyu mwaka amkipe yo mu majyepfo yashoboye cyane aya makipe akomeye mu Rwanda
APR FC izagaruka mukibuga ku wa gatatu ikina na gasogi unite muri ¼ cy’igikombe cy’amahoro Naho Rayon Sport izagaruka ku wa Kabiri ikina na Gorilla FC nayo mugikombe cyamahoro imikino ya championa APR FC izakurikizaho Policve FC naho Rayon ikurikizeho Gasogi united










11 Babanjemo kuruhande APR FC

11 Babanjemo kurhande rw mukura vs



