APR FC igiye guhindura ibirango byayo

Apr fc igiye guhindura ibirango byayo byayirangaga harimo na Logo maze umwaka w’imikino utaha bazabe bazawutangirana Logo nshyashya. yaba Logo yarisanzweho cyangwa inshaya urabona imeze neza ariyihe.

Muri APR kandi haravugwamo indi nkuru y’uko umikinyi mpuzamahanga Omborenga Fitina akaba n’umukinyi w’ikipe y’igihugu amavubi yamaze kumvikana na REayon Sport ko agomba kuyiha miliyoni 30FRW ubundi bagasesa amasezerano bari bafitanye dore ko ubwo uyu musore yageraga muri Rayon Sport umwaka ushize yari yasinya amasezerano y’imyaka ibiri ariko shampiyona yagiye kurangira adakina kubera kwitwara nabi adatanga umusaruro yari yitezweho.

Nyuma byaje kumenyekana ko ashaka gusubira muri APR FC ariko Rayon Spor ivuga ko itazamuha ibyangombwa izemera ikamugumana adakina ariko ntasubire muri mukeba, Fitina Omborenga yanze konjyera gukora imyitozo ndetse yandikira Rayon Sport ibaruwa ayishinja ko amafaranga bari bumvikanye itayamuhaye ndetse ko Rayon Sport imubereyemo ibirane by’imishahara itamuhembye bityo ashaka gusesa amasezerano.

Gusa kuri uyu wa mbere nibwo hagiye hanze amakuru avuga ko uyu musore yamaze kumvikana na Rayon SPORT akaba yagura amasezerano yarasigaranye y’umwaka umwe kuri miliyoni 30 Frw, amakuru akmwerekeza muri APR FC ko ashobora kuba ariho agiye kugaruka gukina, gusa APR FC ntiratangaza ibyo kuba Omborenga agiye kugaruka muri iyi kipe yamabara umukara n’umweru.

Ntibikiri ukwifuza, Nyamukandagira yasinyishije umugande ukina mukibuga hagati, Ronald Ssekiganda wakiniraga SC Villa Jogoo. uyu n’ubundi nkuko byagiye bivugwa aje gusimbura mwene wabo w’umugande Taddeo Lwanga uherutse gusoza amasezerano ye muri nyamukandagira.

Logo nshyashya APR FC igiye kuzajya ikoresha

Logo APR FC yarisanzwe ikoresha

Omborenga Fitina Yamaze kumvika na Rayon Sport kuyiha miliyoni 30 Frw ikamurekura akigendera

Nyamukandagira yasinyishije umugande ukina mukibuga hagati, Ronald Ssekiganda wakiniraga SC Villa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends