APR FC igiye gukina umukino wa gicuti n’ikipe y’igihu ya Nigeriya ya CHAN, uyu mukino uzaba tariki ya 29, ikipe ya Nigeria irimo kwitegura imikino ya CHAN izabera muri Tanzania, Kenya na Uganda guhera tariki ya 2 kugeza tariki ya 30 kanama 2025.
Ikipe ya Nigeria ya CHAN yatangaje ko izakina n’ikipe ya APR FC mu rwego rwo kugumya kwitegura neza imikino y’ibihugu y’abakina imbere mu gihugu, uyu mukino uteganyijwe kuba tariki ya 29 Nyakanga 2025 ukazabera muri sitade Amahoro ntabafana bemerewe kuzinjira kuri uyu mukino.
Ikipe ya APR FC kandi ku munsi w’ejo ku wakabiri kandi mugitondo izakina umukino wa gicuti n’Intare hanyuma k’umugoroba sacyenda izakina undi mukino na Gorilla Fc, iyi kipe kandi iheruka kunyagira Gasogi United ibitego 4-1, iri kwitegura n’undi mukino mpuzamahanga izahuramo na Simba SC yo muri Tanzania tariki ya 2 Kanama 2025.
Ikipe y’ingabo z’igihugu irimo gukina ino mikino yose ya gicuti mu rwego rwo kwitegura neza umwaka utaha w’imikino 2025/2025, kuko ngo bafite intego zo kujyera mu matsinda ya CAF Champion League nyuma y’imyaka myinshi babigerageza bikanaga, nyuma y’uko uyu mwaka iyi kipe yinjijemo abakinnyi bagera 10 bose kandi bakomeye intego n’ukugera kure mu mikino ny’Africa.
Uyu mukino izahuramo na Nigeria uzaba ku wa kabiri w’icyumweru gitaha ubere muri sitade Amahoro kandi ukinywe nta bafana bari muri sitade, ntago hatangajwe impamvu nta bafana bazitabira, ariko amakuru aravuga ko bashaka ko k’umukino wa gicuti bazakina na Simba SC aribwo bazemerera kuza muri sitade Amahoro abafana kwihera ijisho abasore babao baherutse kugura.

APR FC ikomeje kujyenda ikina imikino ya gicuti ikomeye mu rwego rwo kwitegura neza umwaka utaha w’imikino
