Nyuma y’uko umutoza wa APR FC Abderrahim Talib abwiye ubuyobozi bw”ii kipe ko ashaka kuzakoresha abakinnyi 26 umwaka utaha w’imikino, ikipe ya APR FC yahisemo gutiza AS Kigali abakinnyi bagera kuri bane kura ngo bazayifashe umwaka utaha w’imikino.
Amakuru yizewe dukesha Igihe .com nuko iyi kipe ya APR FC igiye gutiza AS Kigali abakinnyi bagera kuri bane bose kugira ngo igabanye umubare w’abakinnyi basigarane abakinnyi umutoza ashaka, mu bakinnyi bagiye gutizwa harimo Tuyisenge Arsène, Mugiraneza Froduard, Dushimimana Olivier ‘Muzungu’ na Kategaya Elie bamaze kubwirwa n’umutoza ko batazabona umwanya.
Ababa bakinnyi bose uko ari bane kandi ntago bigeze bagaragara k’umukino wa gicuti iyi kipe y’ingabo z’igihugu yanganyijemo na Gorilla FC ibitego 2-2, kuri uyu wa kabari tariki tya 22 Nyakanga 2025.
N’inyungu kubona bano bakinnyi kuri AS Kigali yamaze no kwisuganya kuko ubungubu yamaze gutangira n’imyitozo nyuma y’igihe muri iyi kipe havugwamo ibibzo bijyanye n’amikoro, amakuru aravuga ko iyi kipe yatangiye kujyenda ihemba abakinnyi n’abatoza ibirarane by’imishahara yarisanzwe ibabereyemo. kuri ubungubu abakinnyi bamaze guhabwa amezi abiri muri atandatu yaribabereyemo.
AS Kigali biteganyijwe ko izatangira imyitozo yeruye mu cyumweru gitaha.

Tuyisenge Arsène nawe utarabashije kubona umwanya nawe agiye gutizwa muri AS Kigali

Mugiraneza Froduard nawe utarabashije kubna umwanya muri APR FC agiye gutizwa

Dusabimana Olivier nawe ari mubagiye gutizwa muri AS Kigali

Kategaya Elie nawe utarabashije kubona umwanya uhagije agiye kwerekeza muri AS Kigali
