APR FC igiye kubanza kwipima n’amakipe atatu y’ibigugu hano k’umugabane w’Africa kujyira ngo irebe koko niba izabasha kujyera mu matsinda ya CAF Champion League

Ikipe ya APR FC igiye gukina imikino itatu mpuzamahanga ya gicuti, n’amakipe akomeye hano muri Africa, harimo amakipe 2 yo muri tanzania ariyo Simba SC na Azam FC ndetse na Kaizer Cheifs yo muri Africa y’Epfo.

APR FC ku itarikya 17 Kanama 2028 yamaze gutangaza ko ifitinye umukino wa Gicuti bidasubirwaho n’ikipe ya Azam yo muri Tanzania muri sitade Amahoro i Reamera, mbere yaho kandi iyi kipe y’ingabo z’igihugu biteganyijwe ko izakina umukino wa gicuti n’ikipe y’igihuguya Nigeria ya CHAN tariki ya 29 z’uku kwezi muri sitade Amahoro n’ubwo ntabafana bazaba bemerewe kwinjira. nyuma y’aho kandi biteganyijwe ko tariki ya 2 Knama 2025 izakina umukino wa Gicuti na Simba SC yo muri Tanzania.

Ikipe ya APR FC kandi ku munsi w’ejo ku wakabiri kandi mugitondo izakina umukino wa gicuti n’Intare hanyuma k’umugoroba sacyenda izakina undi mukino na Gorilla Fc.

Umukino wa Gatatu mpuzamahanga ino kipe izakina na Kaizer Cheif ntago biramenyekana niba uzabera mu Rwanda cyangwa c uzabera hanze ndetse n’amatariki uzakinirwaho ntago aramenyekana, Ikipe ya APR ishaka kubanza kwipima n’amakipe akomeye hano muri Africa mu Rwego rwo kubanza kureba urwego rw’abakinnyi baguze niba ko bazabasha guhangana bakazagera mu matsinda ya CAF Champion League umwaka utaha w’imikino dore ko ariyo ntago nyamukuru bafite.

APR FC n’imwe mu makipe meze yiyubatse muri uyu mwaka w’imikino kuburyo bushoboka uhereye mu izamu ukajyera kubataka, akaba ari nayo izahagararira u Rwanda mu mikino ny’Africa ya CAF Champion League.

APR FC izakina umukino wa Gicuti na Azam FC tariki ya 17/08/2025 muri Sitade Amahoro

APR FC kandi izakina indi mikino ya gicuti harimo uzayihuza na Simba SC ndetse Kaizer Cheifs

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends