APR FC igomba kwishyura agera kuri miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda kujyira ngo ibashe kuba yakweguka umugande Sebwato Nocolas warusanzwe ukinira ukipe ya Mukuru.
Nyuma y’uko ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yitwaye nabi mu nkera y’abahizi, kuko iri rushanywa yiteguriye byarangiye ibaye iya nyuma n’ubusa bw’amanota ibyo byatumye abafana b’iyi kipe bitotomba bavuga ko nta munyezamu bafite ko babashakira umuzamu uri ku rwego kuko babona ko Ishimwe Pieri atari ku rwego rwo kuba yabanzamo mu ikipe ya APR FC yitegura imikino ny’Africa.
Amakuru aravuga ko iyi kipe yamaze kuba yakumvikana n’umugande Nicolas sebwato usanzwe ukinira Mukura VS uyu muzamu ashobora kuzajyana n’iyikipe muri CECAFA Kagame Cup izabera muri Tanzania mu cy’umweru gitaha guhera tariki ya 2 kujyeza 15 nzeri 2025 uyu muzamu rwose ashobora guhagurukana nabagenzi be k’umunsi wo ku cyumweru.
Mu bihembo bya Rwanda Premier League byo mu mwaka ushize w’imikino niwe wabaye umunyezamu w’umwaka ndetse ajya no mu ikipe y’umwaka.
nibiramuka bikunze APR FC izishyura Mukura VS miliyoni 30 Frw kujyira ngo uyu muzamu ave i Huye.

