Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > APR FC irashyikirizwa igikombe cya 23 cya shampiyona muri sitade Amahoro

APR FC irashyikirizwa igikombe cya 23 cya shampiyona muri sitade Amahoro

Kuri  uyu wa gatatu  Tariki ya 28 Gicurasi 2025 nibwo haraza gusozwa shampiyona y’icyiciro cya mbere hano iwacu m’u Rwanda, ninabwo haraza gutangwa igikombe cyiribuze guhambwa ikipe ya APR FC nyuma y’umukino iraba yakiriyemo ikipe ya Musanze FC ukaba umukino w’umunsi wa 30 ari nawo munsi usoza shampiyona y’icyiciro cya mbere hano iwacu m’u Rwanda.

Biteganyijwe ko nyuma y’umukino APR FC iri buze kuba yakiriye Musanze FC n’umukino uri buze kubera kuri sitade amahoro nyuma haze kuba ibirori byo  gushyikiriza iyi kipe y’ingabo z’Igihugu, n’ibirori biri buze kwitabirwa n’abahanzi benshi bari buze gusurutsa abari buze kuba bitabiriye ibyo birori, APR FC  yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Muhazi United igitego 1-0 hari k’umunsi wa 29, hanyuma Rayon Sport inanirwa gtsinda Vision FC bituma ihita yegukana igikombe cya 23 cya shampiyona.

APR FC igiye guhabwa igikombe cya 23 cya shampiyona nyuma yuko yshinzwe muri 1995 nukuvuga imaze imyaka 31 ishinzwe ,uyu mwaka yegukanye ibikombe byombi  cyaba icya shampiyona ndetse n’icy’Amahoro bivuze ko ariyo izahagarira u Rwanda mu CAF Champion League naho Rayon Sport Ikazahagararira u Rwanda mu miko ya CAF Confederation CUP.

Undi mukino utegerejwe nuraza kugena ugomba kumanuka na Vision FC mu cyiciro cya Kabiri, kuri Sitade mpuzamahanga ya HUYE Amagaju araza kuba yakiriye Muhazi United, Amagaju arasabwa kunganya kuko afite amanota 34 naho Muhazi United irasabwa gutsinda igahita yuzuza amanota 33 ikaba yabasha kuguma mu cyiciro cya mbere kuko yo ifite umwenda w’ibitego 6 mu gihe Amagaju afite umwenda w’ibitego 10, bivuze muhazi itsinzwe yahita yuzuza amanota 33 bityo ikaguma mu cyiciro cya mbere.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *